Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Umuvugabutumwa, Pastor Greeg Schoof washinze Radio “Amazing Grace” amaze gutabwa muri yombi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa 1 Tariki 7 Ukwakira 2019, mu gice cya Remera habereye igikorwa cyo guta muri yombi umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu butangaje). Ni mbere y’uko yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, agamije gusezera k’ U Rwanda.

Bwana Schoof umuturage wa Amerika washoye imali mu Rwanda mu gisata cy’itangazamakuru. Usibye gushinga Radio yari yarashinze n’urusengero rwaje gufungwa nk’izindi nsengero zitujuje ibyangombwa . Nyuma gato Radio ye ( Amazing Grace) yaje gufungwa nyuma y’ikiganiro cyayitambukijweho gikozwe n’umupasitoro witwa Nicholas.

Iki kiganiro cyanenzwe na bamwe mu banyarwanda ndetse n’inzego zishinzwe kugenzura ibitambutswa mu itangazamakuru ko gishobora kuba cyarateshaga agaciro abantu b’igitsina gore, mu gihe U Rwanda rwabimirije imbere.

Nyuma y’ifungwa ry’agateganyo ku bigo bye, Pastor Schoof yumvikanye kenshi yinubira ibyemezo byafatwaga byose ku mishinga ye, bituma habaho n’umwanzuro wo kubifunga burundu hifashishijwe ingingo z’amategeko. Uyu mugabo yahise yitabaza inkiko ndetse urubanza rwari rugikomeje.

Ababonye iby’itabwa muri yombi rye, batubwiye ko yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gusezera ku Rwanda akajya gukorera ahandi. Nyamara iki kiganiro cyahise kiburizwamo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru dufitiye kopi rigaragaza ko yashakaga gutangariza abantu benshi icyo yita akarengane yakorewe n’inzego zishinzwe kureberera itangazamakuru mu Rwanda.

Mu mvugo ikakaye hari aho yagize ati ”Radio y’abakirisitu yafunzwe binyuranyije n’amategeko, insengero ibihumbi 7 zafunzwe binyuranyije n’amategeko (Harimo n’urwe), ese guverinoma yaba ishaka kohereza abantu muri genomu?”

Ni urwandiko rurimo imivugire igaragaza uburakari yagiriye inzego n’imiyoborere za Leta y’u Rwanda, ariko na none akongera akavuga ko akunda U Rwanda ari nayo mpamvu yaje kurukoreramo.


Kamwe mu gace k’itangazo yari yageneye Abanyamakuru

Hagati aho kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019, uyu mugabo Pastor Greeg Schoof, yari yagenewe urwandiko rumuhamagaza ku biro bikuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yagombaga kwitaba saa 10h z’igitondo, isaha ihura neza n’iyo ikiganiro n’itangazamakuru yari yateguye cyari kuberaho.


Urwandiko ruhamagaza Postor Schoof kuri RIB

Polisi cyangwa RIB ntacyo baratangaza ku ifatwa rye.


Aho yagombaga gukorera iki kiganiro yari yamaze kuhishyura, ariko ntiyabashije kukihakorera.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA