Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Urukiko rwategetse ko Dr. Francis Habumugisha wa Goodrich TV yongera gufungwa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuwa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr. Habumugisha Francis yongera gufatwa agafungwa. Ni nyuma y’aho yari yarekuwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 23 Nzeri 2019, umwanzuro utaranyuze Ubushinjacyaha, bugatanga Ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye.

Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kandi ko hari impamvu zikomeye zituma Dr. Habumugisha akekwaho ibyaha byo Gukubita, Gutukana mu ruhame no kwangiza ikintu cy’undi, bityo ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Iby’ uru rubanza byamenyekanye cyane ubwo Diane Kamali uvuga ko yakubiswe na Dr. Francis Habumugisha yandikaga kuri Twitter amenyesha Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ko yakubiswe n’uyu munyemari agatanga ikirego kuri RIB, ariko ntahabwe igisubizo, akibaza niba abafite amafaranga ari ntakorwaho.

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Dr. Francis akurikiranwa adafunze rubishingiye ku kuba yaratanze abishingizi bazwi, no kuba igihe cyose ubugenzacyaha bwamukeneraga bwaramuhamagaraga kuri telefone akijyana.

Ubushinjacyaha bwajuririje iki cyemezo buvuga ko impungenge bwagaragaje zo gutoroka ubutabera, gusibanganya ibimenyetso no gutera ubwoba abatangabuhamya zitakurwaho no kuba afite abishingizi.

Dr. Habumugisha yari yasabye Urukiko ko yafungurwa by’agateganyo kuko ari umuntu uzwi kandi ufitiye abaturage akamaro, ko akoresha abakozi 380, ko afunzwe haba hafunzwe imiryango 380.

Me. ldahemuka Tharcisse umwunganira, yavuze ko nta byagezweho bihagije bituma Dr. Habumugisha afungwa by’agateganyo, avuga ko nta kwivuguruza kwabayeho kuko nta gikorwa cyo gukubita cyabayeho ndetse ko n’Ubushinjacyaha bugaragaza ko dosiye ikiri mu iperereza ndetse ko amashusho atagaragaza igikorwa cyo gukubita, kandi ko atigeze yemera ibikorwa byo gukubita ndetse ko na video itabigaragaza neza, bityo ko nta byagezweho bihagije bituma akekwaho ibyaha byavuzwe.

Umwanzuro wasomwe n’Urukiko rwisumbuye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2019, wemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri Dr. Habumugisha Francis bufite ishingiro, rwemeza ko akurikiranywa afunzwe, bityo akaba agomba guhita yongera gufatwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA