Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ndicuza kubw’igihe nataye, nasayaguritse mu byaha bitari ngombwa – Sister Yvonne Millionaire



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzi wahoze aririmba indirimbo z’Isi avuga ko zarimo ubwibone, yashimangiye ko yamaze kwakira agakizwa ndetse akabatizwa bwa 2 mu idini ry’abadivantisiti yavukiyemo. Avuga ko yatangiye guhunga Imana ubwo yari amaze kuba umwangavu agatana kubera amaraso ashyushye.

Uyu mukobwa yavuze ko byatangiye ubwo yari agaeze mu mashuli yisumbuye, ari umwangavu w’amaraso ashyushye (Adolescence) atangira kuririmba mu bitaramo bibera ku ishuli (Spectacle cg Boom) icyo gihe we na bagenzi be, bahagaritswe mu rusengero dore ko bari n’abaririmbyi bakunzwe mu itorero. Ngo bagenzi be basabye imbabazi, ariko we yanga kuzisaba kuko atari yiteguye kuva muri iyo mico yari atangiye kwinjiramo. Byatumye yivumbura kubamuyoboraga bamubuzaga gutana, aboneza iy’umuziki usanzwe.

Yinjiye muri Kaminuza mu mujyi wa Kigali arushaho kwisanisha n’abakobwa buje ubwibone kandi bagaragaza ubunyamujyi bwo ku rwego rwo hejuru, mu rugendo rwe rw’umuziki yatangiye gukora indirimbo zirimo “Agasaro” atangira guhindura izura yisiga ibirungo akishyiraho n’indi mitako imugaragaza nk’umusitari. Ati “nageze mu mujyi mbona ko umukobwa w’umusitari aba afite umutako wo ku izuru (Pin), agomba kuba yambara ipantalo icikaguritse (Dechure), kuba atoboye amatwi ahantu henshi, ndetse akaba anafite n’igishushanyo ku mubiri (Tatouage) ibi byose narabikoze, tatouage zo nazishyize ahantu habiri.”

Uyu muhanzi wari waraciye ukubiri n’urusengero yaje kuba igicibwa mu muryango, ababyeyi be baramukaraba, ahitamo kwirwanaho, ndetse ngo hari n’aho yigeze gutura hegereye urusengero, akaba adashaka kumva amajwi ajyanye n’ijambo ry’Imana yarusohokagamo kuburyo ubwo habaga amasengesho yashyiragamo umuziki mwinshi ngo atumva amagambo y’umubwiriza.

Nyuma yaje kumva umutima umuhata kumva ubutumwa bw’Imana kugeza ubwo yemeye kwirekura yegera Pastoro amusaba kumubatiza bwa kabiri. “Nabashe umwanzuro negera Pasitoro mubwira byinshi bigize ubuzima nanyuzemo musaba gutangirira ku busa ( a zero) ndongera mbatizwa bushya”

Nyuma yafashe umwanzuro wo kureka umuziki usanzwe atangira kuririmbira Imana. Uyu muhanzi aricuza igihe cye yataye. Yagize ati “ndicuza igihe nataye, nasayaguritse mu byaha byinshi kandi bitari ngombwa, gusa byose biberaho kutwigisha. Mba nibaza impamvu ntigeze mbona umuntu ngo aze amfate akaboko ambuze kujya mu bitagira umumaro”

Iyi ni inshamake y’ubuzima bwa Yvonne Mushimiyimana uzwi nka Sister Yvonne Millionaire, ibindi mwabyumva kuri iyi Link mu kiganiro kirekire cy’amajwi n’amashusho twagiranye.

https://www.youtube.com/watch?v=6nfb8ZOrVNc&t=395s

Iyi ni imwe mu ndirimbo yatangiriyeho akimara gukizwa akayoboka inzira y’Imana, ati A ZERO

https://www.youtube.com/watch?v=T93fZi2JoGU





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA