Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RIB yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa gusambanya umukobwa babanje kumutekera umutwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu ntara y’amajyepfo bakekwaho gutekera umutwe umukobwa bakamwambura telefone ndetse bakanamusambanya.

Ibi byabereye mu murenge wa Rusatira tariki 8 Ukwakira 2019. Uyu mukobwa avuga ko yagiye mu isoko ahura n’abatekamutwe bamumanukana mu ishyamba,bamubwira ko ari abanyamasengesho kandi bahishuriwe ko hari abamurwanya.

Akomeza avuga ko aba bagabo atazi bakomeje kumuganiriza bamubwira ko kugira ngo ibibi bimutegereje bitazamubaho, ari uko azana telephone n’ibihumbi 14 yari afite, ndetse mu rwego rwo kugira ngo azabyare neza namara gushaka, bamubwira ko agomba gushaka umusore baryamana byihuse.

Uyu mukobwa ngo yarabyemeye maze azamukana mu gashyamba n’umwe muri abo bagabo baragenda bakora imibonano mpuzabitsina, ariko bagarutse basanga uwari yasigaranye amafaranga na telephone yagiye. Ngo nibwo yatangiye kugarura ubwenge ni ko gutabaza maze abo bagabo bombi barafatwa.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye TV na Radio 1 ko ikirego cy’uyu mukobwa bacyakiriye kandi ko iperereza rikomeje.

Mbabazi asaba abaturage kwirinda abatekamutwe,no kwirinda ibyo babashukisha byose kuko uyu ngo yabeshywaga gukizwa inyatsi.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Rusatira bakurikiranyweho gutekera umukobwa umutwe,bakanamusambanya.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukobwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 ngo yari afite gahunda yo gusanga umugabo bakabana mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ayo mafaranga yambuwe ngo yari ayo kugura bimwe mu bikoresho.

Kuri ubu uyu mukobwa aravuga ko afite impungenge ko yaba yaratewe inda n’abo biswe abatekamutwe cyangwa se indwara ya Sida,cyakora ngo yahise yihutira kwa muganga ahabwa imiti,akaba yifuza ubutabera ari na ko agira inama abaturage kwirinda no kubanza gutekereza ku byo babwirwa n’abo bahuye,mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA