Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abaturage basabwe kuba maso kubera imbeba miliyoni 120 zishonje zigiye kwinjira mu ngo zabo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyonnyi yaburiye abaturage abasaba kuba maso kuko imbeba miliyoni 120 zigiye kwinjira mu ngo zabo zishaka ubushyuhe kubera imbeho y’ umuhindo itegerejwe mu bwongereza.

Izi mbeba zigiye kwingira mu ngo z’ abaturage b’ Ubwongereza zibakubye kabiri mu bwinshi kuko bo ari miliyoni 67. Izi nkegesi buri imwe ku mwaka ibyara abana bari hagati 6 na 12.

Paul Bates, avuga ko izi mbeba zititondewe zakwangiza byinshi kuko zizarya imbaho n’ amakamba y’ ibikoresho by’ ikoranabuhanga.

Ati “Uko ubukonje bukomeza kwiyongera izi mbeba zirajya mu nzu z’ abaturage gushaka ubushyuhe n’ ibyo zirya”.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukora uko bashoboye bakirinda gushyira ibiribwa byabo aho imbeba zagera.

Nk’uko tubikesha theguardian.com, mu minsi yashize Ubwongereza bwagize ikigero cy’ ubushyuhe bwo hejuru butigeze bubaho. Abakora mu byiteganyagihe muri iki gihugu bavuga ko ubwo bushyuye bugiye gusimburwa n’ ubukonje bwo ku rwego rwo hejuru bityo izi nkegesi zikaba zigomba kuzabuhungira mu mazu y’abaturage ari nako zizaba zihutaza icyo zisanze.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA