Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ubuzima bubabaje bw’umugabo uheka umwana mu mihanda ikeye y’umujyi wa Kigali



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Uyu mugabo yitwa Uwamahoro ISSA, ni umuturage w’umujyi wa Kigali, mu murenge wa Gahanga, akagali ka Gahanga, ahitwa mu kiyanja mu karere ka Kicukiro. Twahuye nawe atembera imbere y’inyubako imaze kubaka izina mu gihe gito mu mjyi wa Kigali ( Kigali Arena) yatubwiye ko kuba aheka umwana ari umuruho yatewe n’ubukene bukomoka ku bagize umuryango we, bwahuhuwe n’uko abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ni umugabo wirabura, usokoje agapenke, yambaye agapira k’umukara, ipantalo y’icyatsi n’inkweto zisanzwe zifashishwa mu bwogero, ahetse umwana we mu gitenge, afashe agafuko k’umweru karimo ibyo abagiraneza bamufashishije n’akandi gakapu k’umukara karimo ibyahi agenda ahanaguza umwana we, igihe yitumye cyangwa yinyariye. Mu by’ukuri arasa n’utifitiye icyizere cy’ubuzima, aratembera mu mihanda ikeye mu mujyi wa Kigali imbere y’inyubako zikeye nka Kigali arena.

Aho duhuriye imbere ya Stade Amahoro i Remera, twagize amatsiko yo kumuganiriza. N’ubwo ari umugabo ufite abana 3 n’umugore unitegura kwibaruka umwana wa 4, arishyira mu cyiciro cy’imfubyi.

Ashize amanga ahamya ko we n’Umugore we babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. ISSA avuga ko we n’umuryango we bashyizwe mu cyikiro cya 2 cy’ubudehe kandi batagikwiriye, barifuza ubufasha.

Byinshi ku nkuru ya ISSA UWAMAHORO mwareba, mukanabyumva muri iyi Video:

https://www.youtube.com/watch?v=ncdQ4P9HRXQ&feature=youtu.be





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA