Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Clarisse Karasira ntakiri munsi y’amababa ya Alain Muku wamumenyekanishije "BossPapa"



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wakunze gushima Alain Mukurarinda warebereraga inyungu ze, ubu ntibagikorana kubera ko uyu muhanzikazi yasezeye mushoramari wamufashije kumenyekana binyuze mu nzu itunganya umuziki yashinze yitwa "BOSSPAPA".

Alain Mukurarinda yavuze ko uyu muhanzikazi yafashije nyuma yo kumubona ku mbuga nkoranyambaga, bari basinyanye amasezerano y’imyaka itatu.

Ngo yasezeye ku mpamvu ze bwite, ariko babanje kugirana ibiganiro ku buryo uku gusesa amasezerano impande zombi zabyumvikanyeho. Mu kiganiro yagiranye n’umuseke, Alain MUKU yagize ati “Niba umuntu akubwiye ati ‘ni mpamvu zanjye bwite’ urumva ko ntakindi narenzaho.”

Mukurarinda usanzwe anafasha umuhanzi Nsengiyumva Francois [Igisupusupu], avuga ko impamvu yatumye Clarisse Karasira asezera atayitangaza ahubwo ko yavugwa na nyiri ubwite.

Ati “Keretse ampaye uburenganzira nkabivuga.”

Avuga ko uriya muhanzikazi afite ubuhanga kuko indirimbo zose ari we uziyandikira, ngo we icyo yamukoreraga ni ukumugira inama.

Ngo mu mezi umunani bari bamaze gukora indirimbo eshanu kandi zose zakunzwe.

Clarisse Karasira utabonetse ku murongo wa Telephone, mu cyumweru gishize ubwo yari ari mu kiganiro kuri Television y’igihugu, yavuze ko yatangiye umuziki nta bushobozi na buke afite, ariko ko yahuye n’abantu bafite umutima, Imana ikabakoreramo bakamufasha.

Yashakaga kuvuga Mukurarinda ubu wiyemeje gufasha abahanzi bafite impano, ariko badafite ubushobozi.

Uyu mugabo uherutse kugaragara muri Rwanda Day i Bonn mu Budage ahamagarira abanyarwanda baba imahanga kuza gukorera ibihangano byabo mu Rwanda, yavuze ko afite abahanzi afasha mu gukora umuziki kandi ko bose bazwi ku rwego rw’igihugu. Magingo aya inzu itunganya umuziki ya BOSSPAPA isigayemo Nsengiyumva Francois uzwi ku izina ry’Igisupusupu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA