Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyamagabe: Animateri yafatiwe mu cyuho yararanye n’umunyeshurikazi w’imyaka mike



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Inzego z’ umutekano mu Rwanda zataye muri yombi umwarimu akaba na Animateri w’ imyaka 31 wigisha ku ishuri rya G S St. Jean Bosco Kaduha akekwaho gusambanya umukobwa w’ imyaka 17.

Uyu mwarimu yafashwe saa saba z’ ijoro nyuma y’ uko inzego zirimo RIB na Polisi y’ u Rwanda zari zamenye ko uyu mukobwa w’ imyaka 17 wiga kuri iki kigo cya G S st Jean Bosco Kaduha agiye kurarana na animateri. Byabereye mu murenge wa Kaduha, Akagari ka Kavumu , Umudugudu wa Bango.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI ko uyu murezi yafashwe saa saba z’ ijoro kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019.

Yagize ati “Polisi yamenye ko uyu mwanimateri wo ku ishuri rya G.S Kaduha yari araranye umwana w’ umunyeshuri w’ imyaka 17. Aya makuru akimara kumenyekana umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge, RIB na Polisi bihutiye kujya kureba uwo animateri aho atuye bamusangana n’ uwo mwana”.

Uyu mukobwa yajyanywe ku bitaro bya Kaduha kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ ibanze bwatuma atandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina naho uyu animateri atabwa muri yombi ubu afungiye kuri RIB sitasiyo yo mu murenge wa Kaduha.

Inkuru dukesha Ukwezi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA