Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rusororo: Abangavu basobanuriwe uko bakwirinda inda zitateguwe



Yanditswe na Kalisa Claude Uwihanganye Yasomwe na

Tariki ya 11 Ukwakira wari umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe mu Rwanda ndetse no ku isi yose. Wahuriranye n’umunsi mukuru w’umwana w’umukobwa wari ufite insanganyamatsiko igira iti ”duteze imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa tumurinda inda z’imburagihe”.

Ibirori byabereye ku kigo cy’urubyiruko mu murenge wa rusororo ahatangiwe ibiganiro ku banyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye ya APAER ndetse n’ababyeyi babo byateguwe n’umushinga MUREKE DUSOME bafatanyije n’umurenge wa rusororo.

Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe uburyo bakwirinda inda zitateguwe ku bakobwa b’abangavu ndetse no kwirinda ibishuko bibaganisha ahabi.

Umuhoza Aline ni umwe mu banyeshuri bari bahari, yagize ati ‘‘hari abakobwa baterwa inda zitateguwe zikabagiraho ingaruka zo guta ishuri ntibabashe gukomeza amasomo yabo, ariko aho bigeze buri mukobwa aramutse yegereye ababyeyi be bakamugira inama akirinda n’ibishuko yabasha kwirinda izo nda zitateguwe."

Umwizerwa Solamge, umuyobozi wungirije muri MUREKE DUSOME we yagize ati ”nkakwe turi abafatanyabikorwa muri uyu murenge wa rusororo aho dutanga ibitabo bifasha abana n’abantu bakuru gusoma, ni muri urwo rwego twifatanyije nabo kuri uyu munsi kugirango uruhare tugira harimo n’ibitabo dutanga bikangurira umwana w’umukobwa kumwereka ko nawe ashoboye, ibitabo twatanze byakorewe ubugenzuzi aho mbere wasangaga harimo imvugo zo gupfobya igitsina gore urugero: ka gakobwa ka runaka n’ibindi byinshi byerekanaga ko umukobwa cyangwa umugore aribo bahabwa imirimo iciriritse."

Yakomeje agira ati ”Amahuriro yo gusoma azafasha abakobwa kwirinda guterwa inda zitateguwe bitewe n’uko azajya ahugira mu gusoma mu gihe yari kuba yagiye mu bidafite akamaro ariho batererwa inda ikindi iyo basoma babwira bagenzi babo ibyo basomye bikabafasha gutinyuka kuvuga mu gihe bahura n’ababagirira nabi."

NDAMUTSA Jean Claude ushinzwe uburezi mu murenge wa Rusororo wari ahagarariye leta muri iki gikorwa yaggize ati ”abangavu baterwa inda zitateguwe, iki kibazo kirahari natwe turakibona kuko ubu dufite abana 6 batewe inda mu murenge, ariko ni ikibazo kiduhangayikishije muri rusange, ariko guterwa inda ntibivuga kuva mu ishuri nanone ahubwo barakomeza bakiga banakurikiranwa kugeza babyaye. Nk’ubu bane bari kwiga abanda babiri nibo babyaye. Ntibirangirira aho kuko iyo tumenye abazibateye bashyikirizwa RIB bagakurikiranwa, usibye ko ahanini kugira ngo umwana atware inda n’ababyeyi babigiramo uruhare kuko banga kuganiriza abana babo.”

Ababyeyi biyemeje ko bagiye kwegera abakobwa ngo barusheho kubaganiriza mu rwego rwo kubarinda gutwita inda zidateganyijwe. Abana babakobwa bibukijwe ko bakwiye kwifata kugeza bashatse abagabo babo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA