Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abayobozi b’inzego z’ibanze babujijwe gukoresha inama abaturage mu gitondo



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabujije abayobozi b’inzego z’ibanze gukoresha inama abaturage mu gitondo kugira ngo bitabangamira imirimo yabo by’umwihariko muri ibi bihe by’ihinga.

Ni mu gihe mu mpera za Nzeri uyu mwaka mu gihugu hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2020 A, aho kuri ubu abaturage by’umwihariko abo mu bice by’icyaro bari mu bikorwa byo guhinga ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, ingano, soya n’ibindi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019, Minaloc yashyize ahagaragara itangazo rikumira abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi nzego zitari iza leta zikoresha inama cyangwa ubukangurambaga mu masaha ya mu gitondo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, rivuga ko bimaze kugaragara ko hasigaye hari inama nyinshi z’ubukangurambaga zitegurwa n’inzego zitandukanye zitumirwamo abaturage mu masaha ya mu gitondo, bigatuma batabona umwanya wo kubanza gukora imirimo yabo.

Rikomeza rigira riti “Turasaba inzego zose bireba ko cyane cyane muri ibi bihe by’ihinga, zajya zigirana inama n’abaturage nyuma ya saa sita kugira ngo amasaha ya mbere ya saa sita aharirwe ibikorwa byabo bibateza imbere.”

“Tuributsa kandi inzego zose ko aho bishoboka, izi nama zajya zihuzwa n’inteko rusange z’abaturage kugira ngo abaturage bahabwe umwanya w’ibikorwa byabo.”


Minisitiri Shyaka yasabye kandi inzego zose z’ibanze kubyubahiriza mu nyungu rusange z’abaturage.

Source:Igihe





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA