Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Karongi : Minisiteri y’Ubuzima yakanguriye abaturage kwita ku buzima bw’umwana ukivuka n’ubw’umubyeyi ukibyara.



Yanditswe na Chief Editor Yasomwe na

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita k’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ku rwego rw’igihugu, igikorwa cyabereye mu murenge wa Mubuga ho mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba. Byagaragajwe ko muri aka karere hakigaragara umubare munini w’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara bitewe n’uko hari umubare munini w’ababyeyi bakibyarira mu ngo.

Ni igikorwa cyateguwe na ministeri y’Ubuzima binyuze mu kigo cyayo
cyita ku buzima RBC, ndetse kinashyigikirwa n’ishami ry’umuryango w’abibubye
ryita ku buzima OMS. Dr. Kasonde Mwinga uhagarariye iri shami mu Rwanda yashimiye leta y’u Rwanda uburyo yakoze ibishoboka byose mu rugamba rwo kugabanya umubare w’abana bapfa bakivuka n’ababyeyi bapfa bakibyara, icyakora avuga ko n’ubwo hakoze byinshi hakiri indi ntambwe igikeneye guterwa. ati "U rwanda ni igihugu cyo ku mugabane wa Aurika cyabashije kugabanya umubare w’abana bapfa bakivuka, n’ababyeyi bapfa bakibyara mu ntego z’ikinyagihumbi rwari rwihaye. kugirango tugere ku ntego zirambye z’ikinyagihumbi turacyafite byinshi byo gukora. Urwanda rufite intego ko mu myaka 11 iri imbere ko hazagabanywa umubare w’ababyeyi bapfa bakibyara, kukigero kiri hejuru ya imwe cya kabiri cy’abapfa ubu, no kubana ni uko. Ibi rero si ibintu byoroshye, ariko u Rwanda ni Igihugu kizabigeraho gifatanyije n’abatuge nkamwe turi kumwe hano"


Madame Dr. Kasonde Mwinga, uhagarariye OMS mu Rwanda, aha arimo guha umwana ikinini kimwongerera vitamini

Uyu muyobozi yavuze ko umwana uvutse aba agomba kuba ari umuziranenge uzira umuze, kandi ngo aba agomba kuvukira mu muryango umwizihiye. yavuze ko nta nda zitateguwe zikwiriye kurangwa mu muryango nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karefe ka karongi nka kamwe mu turere twagaragayeho umbare munini w’abana bagaragayeho imirire mibi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko aka karere kari gafite abana bagera kuri 49% bagaragaye mu mirire mibi (kugwingira) mu gihe mu gihugu hose bari 38%.

Yagize ati "Leta ifite gahunda yo kugabanya ikigero cy’ababyeyi bapfa babyara ishuro eshatu ndetse n’ abana bapfa bavuga inshuro ebyiri ugeranyije n’uko byari byifashe sinumva impamvu hakiri ababyeyi babyarira mu rugo kandi Leta yarafashe ingamba zo kongera ibigo nderabuzima na poste de sante ku buryo nta rwitwazo, turasaba abaturage kwimakaza umuco w’isuku ndetse yewe no kuboneza urubyaro kugira ngo umuryango urusheho kugira ubuzima buzira umuze.”


Dr Patrick Ndimubanzi aha umwana ikinini kirimo vitamini

Hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti "Tuboneze urubyaro kandi twirinde indwara dukaraba intoki" Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, n’abandi bayobozi barimo Dr.Sabin NSANZIMANA beretse abaturage uko bakimakaza isuku mu mirimo yabo ya buri munsi hirindwa indwara zikomoka ku mwanda. ni igikorwa cyaranzwe no gukaraba intoki. Abana bahawe ibinini birimo intungamubiri na Vitamini zifasha mu mikurire yabo no kubavura inzoka zo munda.


Hatanzwe urugero ku baturage, berekwa uko banoza isuku hitabwa ku gukaraba intoki, ibiganza n’amaboko

Muri uyu muhango abana bahawe amata mu rwego rwo kurushaho gukangurira ababyeyi guha abana babo ibiryo n’ibinyobwa byujije intungamubiri nkenerwa mu mikurire yabo. Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Karongi, ariko bugomba no gukorerwa mu turere twose tugize u Rwanda.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA