Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyamasheke: Hategerejwe ibirori bigamije gukurura ku bwinshi Abashoramali na ba Mukerarugendo



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwagaragaje ko igihe ikigeze ngo ibihe bihinduke mu muvuduko w’iterambere ry’aka karere. Ni muri urwo rwego hateguwe igikorwa cyise “Kivu Belt Festival“ ni ibirori bizifashishwa mu kureshya ba abashoramali n’abasura aka karere.

Mbere y’uko iki gikorwa gitekerezwaho, hari ibintu bitandukanye bahereyeho birimo ubushakashatsi bwa EICV4 bwagaragaje ko Nyamasheke iza ku mwaya wa mbere mu kugira abaturge bakennnye, bityo ngo basanze hakwiriye kugira igikorwa kugira ngo ibi bihinduke kandi izi mpinduka zigaragarizwe abaturage b’akarere n’abo mu gihugu muri rusnge.

Aha harimo na gahunda yo guhanga umurimo, mu rwego rwo kugabanya abashomeri babarizwa muri aka karere. Hagamijwe kandi kuzamura imyumvire y’abaturage b’aka karere kuko ngo bagomba gusobanurirwa ko bafite ikirezi batazi ko cyera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu agaragaza ko uwashora mu buhinzi bwo muri aka karere atatinda kubona umusaruro kuko hari amazi y’ikivu ashobora kumufasha kuhira.

Nyamara, Umusaruro uboneka mu karere ka nyamasheke kugezea ubu nturahaza isoko rigakikije kuko usanga abawukenera ari benshi kuwuruta. Ni Akarere gafite aho gahurira n’igihugu cya Kongo mu bijyannye n’ubuhahirane.

Ashimangira ko ibyambu biri mu kiyaga cya Kivu bigahuza na Congo Kinshasa bishobora gutanga umusaruro ku baturage batari abo muri aka karere gusa ahubwo no kubaturage bo mu tundi turere tw’u Rwanda.

Agatruka ku gikorwa Nyirizina bwana Visi Meya, NTAGANIRA Josue Michel yagize ati ” Ibikorwa bya Kivu belt Festival bizatangira kuwa 4 tariki 17 Ukwakira, gikorerwe mu mashuli yo muri aka karere, hagibwa impaka ku ngingo runaka. Kuwa 5 tariki 18 Ukwakira hazaba workshop ku ishuli rya Kibogora Polytechnic , naho kuwa 5 tariki 19 hakorwe igikorwa nyir’izina, aho hazaba umutambagiro mu muhanda kivu belt, hakorwe isiganwa ku maguru,Isiganwa ku magare, Hazakirwa umukino wa Volley yo kumucanga, hazakinwa umukino wo kurushanwa kugashya no koga”


Visi Meya NTAGANIRA asobanurira abanyamakuru iby’ibi birori

UWAMURERA Judith, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amahoteli mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko akarere kakiri isugi (Vierge) mu bijyanye no kwihaza mu bikorwa Remezo, kuko gafite amahoteli 2 yonyine ari mu nkengero za Pariki ya nyungwe mu gihe ku ngengero z’ikiyaga cya Kivu (kivu Belt) nta hoteli n’imwe ihari usibye amacumbi n’amarestora. Ngo umukerarugendo wese uhageze yibaza impamvu ataza gushora imali ye hano muri Nyamasheke.

Ati “Abaturage bacu baza imbere mu bukene bigatuma n’akarere kose gafatwa nk’akambere mu kugira ubukene bukabije, kuko ni akarere kaza ku mwanya wa mbere mu dukennye, Ubwo Perezida yaherukaga kudusura yadusabye kwikubita agashya, iki nicyo gihe rero”

Nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’aka karere, ngo imitere y’akarere ka Nyamasheke ishobora kuba yaba imbogamizi ku iterambere ryako, ariko ngo ibi ntibyagakwiye kuba urwitwazo kuko atari ko karere konyine mu gihugu gafite imiterere isa n’igoranye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Clodette ashinja imyumvire y’aabaturage b’aka karere yaba ikiri hasi ikaba ishobora kuba yatuma badasubiza neza ibibazo by’abakora ubushakashatsi bigatuma havamo kuba aka karere kaza ku mwanya wa nyuma.

Ati “Umuturage baramubaza baiti uheruka kurya ryari, agasubiza ko hashize igihe atarya kandi yaraye ariye, ibyo rero biduhesha amanita make, natwe hari ubwo tubatungura tukababaza bakatubwira ibintu wumvamo ibinyoma, abaturage b’aka karere kandi bafite ikibazo cyo kubyara abana benshi badashoboye kurera”

Ku bw’iyo mpamvu, abaturage barasabwa kuzamura imyumvire no gukora cyane baharanira kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu agaragara mu karere kabo. Basabwe kandi kukagira n’isuku mu byo bakora. Kivu Belt ni igikorwa kirambuye kandi gihawemo ikaze abaturage benshi bashoboka bazaturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’abasaga ibihumbi bibiri.


Bamwe mu banyamakuru mu kiganiro n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA