Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gen. Cisse Hassan Sesay yishimiye uko afungiwe mu Rwanda mu gihe yemerewe gukoresha Mudasobwa



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abagororwa bo mu Rwanda bajijutse, batabashije kubona uko biga mudasobwa, bahabwa akanya bakihugura ndetse hari n’abanyamahanga bafungiwe mu Rwanda batunze mudasobwa zabo, muri abo harimo Hassan Cisse Sesay wari ufite ipeti rya Brig. Gen. mu mutwe wa RUF muri Sierra Leone. Afungiwe muri gereza ya Mpanga i Nyanza, agaragaza ko aterwa akanyamuneza n’uburyo abayeho, aho amaze kunguka byinshi birimo ubumenyi mu bya mudasobwa.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru cyagiranye n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SIP SENGABO Hillary, yatangaje ko abagororwa b’abanyarwanda basanzwe bazi gukoresha mudasobwa ntaho bajya bahurira nazo, ariko ko abandi bajijutse batazi kuzikoresha bo babasha kuzibona mu magereza bakabasha kwihugura ndetse bakanazimenya.

Icyakoze SIP SENGABO Hillary avuga ko Abanyamahanga baje kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, bo abenshi buri wese afite mudasobwa ye. Urugero ni abagororwa bo mu gihugu cya Sierra Leone bafungiwe muri gereza ya Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Umwe muri aba, witwa Cisse Hassan Sesay wahoze afite ipeti rya Brigadier General mu gisirikare yari ayoboye cy’umutwe w’impinduramatwara muri Sierra Leone witwaga RUF (Revolutionary United Front), yaje kurangiriza igihano cye mu Rwanda cy’igifungo cy’imyaka 52, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.


SIP Hillary SENGABO, Umuvugizi wa RCS

Nk’uko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamusuye rubitangaza aho afungiwe muri gereza ya Nyanza, yashimangiye ko yishimiye uburyo amaze kunguka byinshi, dore ko n’ubwo yari umusirikare mukuru ndetse akaba yari n’umuyobozi w’uyu mutwe wa RUF, ngo ntiyari yarabashije kwegera mudasobwa mu buzima bwe, ariko ngo amaze kuyimenya neza.

Cisse Hassan Sesay ati: "Njyewe na bagenzi banjye twitabwaho hano, tugaburirwa neza kandi tubona ubuvuzi bukwiye. Nabashije kwigira aha [muri gereza ya Nyanza], amasomo ajyanye no kwihangira imirimo, ajyanye n’ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga rya mudasobwa. Ibyo byose nta kintu na kimwe nari mbiziho mbere yo kuzanwa kurangiriza igifungo cyanjyehano."

Icyakora, SIP Sengabo Hillary yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko mudasobwa bakoresha ziba zirimo amaporogaramu atandukanye ariko ikijyanye n’ikoranabuhanga rya interineti ryo bakaba batarihabwa.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA