Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kinyinya: Amarangamutima ku baturage begerejwe ubutabera mu rubanza Shanita na basaza be baregwamo kwica Calixte Ndahimana



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome, UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa gatanu, tariki 1 ugushyingo 2019 mu Murenge wa Kinyinya, habereye urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyeho Mukamazimpaka Shanita na basaza be Habimana Francois na Kamayirese Janvier,bakekwaho kwica umugabo wa Mukamazimpaka Shanita witwaga Calixte Ndahimana. Bemeye icyaha ariko nyuma y’urubanza abaturage bashakaga kwihorera.

Ni urubanza rwatangiye saa yine za mu gitondo, rubera mu ruhame, imbere y’inteko y’abaturage ahabereye icyaha mu murenge wa Kinyinya.
Ababurana bari bambaye impuzankano y’imfungwa, amapingu mu maboko, umwe muri bo yambaye ibirahuri birinda imirasire y’izuba bose bagaragaye imbere y’urukiko nta susumira na rito bafite.
Ni urubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi, bamwe wabonaga bafite amatsiko yo kwihera ijisho amasura y’abakekwaho kwica umuturanyi wabo bamwe bafataga nk’umuvandimwe. Abenshi baje biteze ko nta gishobora gusibya imigendekere y’uru rubanza.


Abaturage ba Kinyinya bari bakubise buzuye

Bya hato na hato, abaturage bashakaga kurogoya urubanza kubera umujinya no gushaka kugirira nabi abaregwa, gusa umucamanza yabaturishaga, akabibutsa ko n’ubwo bari mu kibuga cy’umupira, ariko hahindutse mu rukiko bityo ko imyitwarire y’abahari idakwiye gutandukanwa n’igaragara mu byumba by’inkiko.

Nyamara uru rubanza rwaburanwagamo n’ubushinjacyaha ndetse n’abaregera indishyi z’akababaro bari bahagarariwe na Me. Murekatete Henriette. Ni mu gihe abaregwa bo bagaragaye nta mwunganizi bafite bose uko ari 3.

Nyuma yo gusomerwa umwirondoro wabo bagasanga ari wo, Umucamanza yabababajije niba icyaha cy’ubwicanyi bukomoka ku bushake buri umwe muri bo ashinjwa bacyemera, maze bose biyemerera ko bishe Callixte Ndahimana.
Icyakora baje kugagagariza urukiko ko badashobora gutangira urubanza batunganiwe.
Ni uburenganzira bwabo bemererwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’U Rwanda.

Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikubiye mu burenganzira bwabo, uwunganira baregera indishyi nawe yunze mu ry’umushinjacyaha maze umucamanza ategeka ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku itariki 6 z’ukwa 12 2019.

Nyuma y’uko umucamanza yari amaze kuvuga ko urubanza rurangiye, ahari urukiko hakongera kuba ahantu hasanzwe, abaturage bagaragaje ko batishimiye kuba urubanza rusubitswe kandi bari basimbuje imirimo yabo kurukurikirana.

Bamwe bakomye akaruru, bagenda basatira aho abaregwa berekezwaga, ndetse bamwe muri bo bagerageza no gutera amabuye ku modoka itwara imfungwa n’abagororwa, icyakora inzego z’umutekano zikora akazi kazo uko bikwiye ntihagira igihungabana.

Mukanyandwi Beatha ni umwe mu baganiriye na IBIGWI TV, We na bagenzi be berekanye amarangamutima yabo ndetse basaba ko abakurikiranywe ho icyaha bagomba gukanirwa urubakwiye, ibitekerezo bye bigaragaza ko hari ingingo zimwe na zimwe z’amategeko zikeneye gusobanurirwa abaturage ku buryo nta kiyerekeye kiba kigomba kubatungura.

Yagize ati “urubanza barusubika gute kandi abantu barishe umuntu bigaragara, yewe bakanabyiyemerera? Bakeneye abunganizi b’iki kandi biyemerera icyaha? Ni uko igihano cyo gupfa bagikuyeho na ho ubundi bariya bantu nabo bakwiye urupfu, Uriya mugore na basaza be leta igomba kubahana kandi ikabaha igihano kibakwiye. Twe twataye imirimo yacu tuje kumva urubanza none rurasubitswe, turababaye.”


Mukanyandwi Beatha ni umwe mu batishimiye isubikwa ry’urubanza

Icyakora umucamanza nawe yihanangirije abaregwa abibutsa ko ubutaha urubanza rutazongera gusubikwa hitwajwe ibura ry’umwunganizi kuko ngo amategeko atabyemera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KINYINYA, wabereyemo uru rubanza Madame, UMUHOZA Rwabukumba yabanje gushima ubwitabire bw’abaturage b’umurenge ayobora. Gusa asaba ko imyitwarire bamwe muri bagaragaje itazongera kubaranga ubutaha.

Yagize ati” Abaturage bari bafite amashyushyu yo kureba aba bantu, ariko imyitwarire bagaragaje nyuma yo gusubika urubanza si myiza, kuko hari ubwo bagaragaye bashaka gusagarira impdoka y’imfungwa. Ariko ntabwo ikosa rikosozwa irindi. N’ubwo biyemerera icyaha baracyari abere, umuturage wakitwaza kamere ye akabangamira imirimo y’urukiko nawe yahanwa n’amategeko. Ndasaba ko ubutaha bazaza ari benshi ariko bakarangwa n’ituze imbere y’urukiko.”


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KINYINYA yishimiye ubwitabire bw’abaturage mu rubanza

Uyu muyobozi yavuze ko bazaganiriza abaturage mu nteko z’abaturage zizabanziriza isubukurwa ry’uru rubanza. Yihanganishije abaturage kuba kuri iyi nshuro urubanza rwasubitwse, abaturage bagasubirayo badakurikiye urubanza ukwo rwakabaye, gusa ngo kuko rwasubitswe hakiri kare nta mpungenge ko imirimo yabo ikomeza nta gipfuye.

Ibindi wabikurikira muri izi Video:

-GASABO: SHANITA na BASAZA be baburanishirijwe mu ruhame | Uko urubanza rwagenze | Abaturage barakaye https://www.youtube.com/watch?v=XjyK6-YtdAU

-Urubanza rwa SHANITA na BASAZA be | Umukecuru yakamejeje | Hapimwe ADN | KAMAYIRESE yihakanye umwana https://www.youtube.com/watch?v=s6ub8U_QFSg&t=24s

-ABATURAGE birutse kuri SHANITA na BASAZA be batera amabuye | Gitif yabasabye kwitondera urukiko https://www.youtube.com/watch?v=UShdUJgsQ8k&t=1s





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA