Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kuyoboka ubwiteganyirize muri gahundda ya EJO HEZA ni ubushake, ariko kubwitabira bifite inyungu kurusha kutabujyamo-RSSB



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

EJO HEZA ni gahunda yo kwizigama yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe ko umuturarwanda wese abasha kwizigamira by’igihe kirekire, mu bushobozi ubwo aribwo bwose yaba afite, mu nyigo z’iyi gahunda hateganyijwe ko umuturage wo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 azajya yiteganyiriza ibihumbi 15 ku mwaka, bityo Leta nayo ikamwongerera ibihumbi 18.

Iyi gahunda yatekerejweho mu gihe hari hasanzweho umuco wo kumva ko abizigamira ari abakozi ba Leta n’abindi miryango n’ibigo by’ubucuruzi byiyubashye, ku buryo bibasha kubatangira umusanzu w’ubwizigame bw’igihe kirekire.

Muri iyi gahunda hatekerejwe ku byiciro bine by’ubudehe abanyarwanda bamaze gushyirwamo hagendewe ku bushobozi n’imibereho yabo.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB kigenzura imigendekere y’iyi gahunda butangaza ko umuturage uzigamye akageraho akananirwa, ashobora gusubizwa amafaranga ye.

Ubuyobozi bwa RSSB bwatangaje ko iyo uwizigamira agejeje kuri Miliyoni 4 abarirwa inyungu ya buri kwezi y’ubwizigame ( Monthly pension benefit).

Nk’uko bitangazwa ngo iyo uwizigamira atagejeje ku mafaranga miliyoni 4 afatwa nk’ifatizo, RSSB ishobora kuyamusubiza uko yayashyizemo hiyongereyeho inyungu.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomejwe ibikorwa byo kumenyekanisha iyi gahunda, hari umuturage wo mu murenge wa Gisozi mu mujyi wa Kigali utarashatse ko amazina ye atangazwa wadutangarije ko hari ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze babasaba kwitabira gahunda ya Ejo Heza ku ngufu.

Nyamara ubuyobozi bwa RSSB bwo mu kiganiro n’abanyamakuru bwatangaje ko iyi gahunda uyijyamo abikora ku bushake bwe nyuma yo kuyisobanurirwa akabasha kumva neza akamaro kayo kuri we.

Umuyobozi wa Gahunda ya Ejo Heza, Hubert Asiimwe yagize ati "Kujya muri [Ejo Heza] ni ubushake bwa buri muntu, ni ubwende bwe rwose, udashaka kujyamo ntabihatwa ku ngufu, ariko utazayijyamo azaba ashaka Ejo he habi"

Mu gihe kitarenze umwaka umwe iyi gahunda y’ubwizigamire bw’igihe kirekire imaze igiyeho, ibihumbi ijana na mirongo irindwi by’abaturage b’u Rwanda bamaze kwiyandikisha, mu gihe abarenga ibihumbi 60 bamaze kwizigamira arenga milioni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bo mu cyciro cya 1 n’icya 2, bazajya bizigamira ibihumbi 15 ku mwaka Leta ibongerere ibihumbi 18. Abo mu cyiciro cya 3 bazajya bizigamira ibihumbi 18, nanone leta ibunganire n’ibihumbi 18. Ababarizwa mu cyiciro cya 4 bazajya bizigamira ibihumbi 72, ariko bo ntacyo Leta izajya ibunganiraho.

Leta yiyemeje kuzajya iha umuryango munyamuryango wa EJO HEZA, inkunga ya Miliyoni 1 mu gihe wagize ibyago byo gupfusha, ndetse inawuhe ibihumbi 250 byo gushyingura umuntu wawo.

EJO HEZA Ni gahunda ifunguriwe buri wese ugejeje ku myaka 16 y’ubukure akaba anafite ikarita ndangamuntu.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA