Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

NEC yatangaje Karemera Emmanuel nk’umusimbura wa Depite Logan watabarutse



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatoro (NEC) yasohoye kuri uyu wa kabiri, rivuga ko Nyakwigendera Hn. Depite Logan Ndahiriro uherutse kwitaba Imana yasimbiwe na Depite Karemera Emmanuel.

Depite Ndahiro Logan yitabye Imana tariki 31 Ukwakira 2019 azize uburwayi, yari umwe mu Badepite binjiye mu Nteko ishinga Amategeko muri 2018.

Ndahiro Logan yari umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi asimbuwe na Karemera Emmanuel wari nomero ya 42 ku rutonde rw’abakandida ba RPF-Inkotanyi n’indi mitwe yishyize hamwe mu matora y’Abadepite yabaye muri Nzeri 2018.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko Karemera Emmanuel ari we ukurikira ku rutonde ndakuka rw’abari abakandida depite ba RPF-Inkotanyi.

Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite yari yandikiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ayisaba ko itangaza Umudepite mushya usimbura Depite Ndahiro Logan.

Source: Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA