Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abarashwe na Police y’u Rwanda



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyikirije Leta ya Uganda abagabo babiri b’abagande barashwe n’abapolisi b’u Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda.

Inkuru dukesha KT Press ivuga ko itsinda ry’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ryri riyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, David Claudian Mushabe washyikirije iriya mibiri itsinda ry’ubuyobozi bwa Uganda bwari buyobowe na Komiseri w’akarere ka Rukiga ko muri Uganda, Prikeria Muhindo Mwiine.

Iki gikorwa cyabereye ahitwa Buziba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, aho aba bayobozi bahuriye bakanashyira umukono ku masezerano y’uko batanze abandi bakakira iyi mibiri y’abagande Job Ebindishanga na John Bosco Tuheirwe barashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Mu gikorwa cyo guhererekanya iyi kibiri, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe yabwiye mugenzi we wa Rukiga kubuza abaturage b’igihugu ke gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko binjira mu Rwanda.

Ati “Ndifuza kugusaba ko mu nama ugirana n’abaturage wababuza kujya bakoresha inzira zitemewe n’amategeko, hari imipaka izwi bashobora gukoresha ikindi kandi ubibutse ko tutajya twihanganira ubucuruzi butemewe n’amategeko.”

Komiseri wa Rukira, Muhindo wasabye ubuyobozi bw’u Rwanda ko imibiri nk’iyi bwazajya buyitanga mu buryo buboneye, anavuga ko Uganda na yo itajya yimakaza ubu bucuruzi butemewe n’amategeko ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Ati “Tuzakomeza gushaka icyatuma dukomeza kubana n’abavandimwe, ikindi kandi ntitujya twimakaza ibikorwa bibi.”

Mu kwezi gushize kandi, abagore babiri b’Abanyarwandakazi barasiwe mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare. Na bo ngo bariho binjiza magendu mu Rwanda ngo banashaka kurwanya inzego z’umutekano.


Imibiri y’abagande babiri barashwe mu cyumweru gishize yashyikirijwe ubuyobozi bwa Uganda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA