Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Maria Sharapova ari mu Rwanda, yasuye ingagi n’inkende zo mu birunga



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umukinnyi wa Tennis wamamaye cyane ukomoka mu Burusiya witwa Maria Yuryevna Sharapova amaze iminsi mu Kinigi aho yasuraga ingagi zo mu birunga. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bugaruke i Kigali aho acumbitse.

Sharapova yasuye ingagi mu birunga nyuma yo gusura zimwe muri pariki zo muri Botswana nk’uko bigaragara ku mashusho yashyize kuri Twitter no kuri Instagram.

Mu Rwanda kandi ngo yasuye inkende bita Golden Monkeys ziba mu Birunga.

Maria Sharapova asuye ingagi nyuma y’ikindi cyamamare mu mupira w’amaguru, David Luiz wa Arsenal uheruka mu Rwanda muri gahunda yo gukomeza gukangurira abanyamahanga gusura ingagi u Rwanda rwemeranyijweho na Arsenal yiswe #VisitRwanda.

Hari amakuru avuga ko Sharapova ashobora kuzasura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Maria Yuryevna Sharapova yavutse taliki 19, Mata, 1987. Ni Umurusiyakazi ariko afite ubwenegihugu bwa USA ndetse niho atuye guhera muri 1994.

Yabaye umukinnyi wa mbere ku isi muri Tenisi w’umugore ukina wenyine inshuro eshanu yikurikiranya. Sharapova kandi yatwaye umudali mu mikino Olimpiki yabereye i London mu Bwongereza muri 2012.

Abakurikirana amateka y’umukino wa Tennis bavuga ko Maria Sharapova ari umwe mu bakinnyi bayo b’abagore b’abahanga kurusha abandi babayeho mu mateka.

Ubwa mbere aba umukinnyi wa mbere ku isi w’uyu mukino yari afite imyaka 18 hari muri 2005.

Hari abemeza ko arusha ubuhanga muri uyu mukino impanga ebyiri z’Abanyamerikakazi ari bo Venus na Serera Williams.

Uretse kuba ari umukinnyi wa Tennis w’umugore w’umuhanga kurusha abandi kugeza ubu, Sharapova ni we kandi w’umukire kubarusha.

Muri Werurwe 2006 Forbes Magazine yamushyize ku mwanya wa mbere mu bagore bose bakina imikino iyo ari yo yose bahembwa neza kuko yinjije arenga miliyoni 18$.

Yakomeje kuza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde kugeza muri 2016 ndetse yakomeje kuba uwa mbere no muri 2017 nyuma y’imvune yagize ku rutugu.

Muri 2011 Forbes yari yamushyize ku mwanya wa 29 ku rutonde rw’abakinnyi 50 (b’ibitsina byombi) bahembwa neza mu mikino bakina.

Muri 2012 ajya ku mwana wa 15 aza akurikiwe na Li Na waje ku mwanya wa 16 nyuma ye haza Serena Williams ku mwanya wa 17.

Umuseke
The Profile





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA