Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Jeanine Anez niwe uri kuyobora Bolivia by’agateganyoYanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’uko Evo Morales avuye ku butegetsi bwa Bolivia ku bushake agahungira muri Mexique, ubu Bolivia iri kuyoborwa n’umugore witwa Jeanine Anez.

Anez ejo nibwo yatangaje ko abaye Perezida w’agateganyo wa Bolivia ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga ry’igihugu cye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Brazil yashimye ko Jeanine Anez ariwe uyobira Bolivia muri ki gihe kandi avuga ko yizeye ko azagarura amahoro mu gihugu kimaze igihe mu midugararo.

Jeanine Áñez Chávez yavutse taliki 13, Kanama, 1967. Yari asanzwe ari muri Sena ya Bolivia mu ishyaka ry’abatavuga rumwe na Leta ryitwa Beni.

Ibitekerezo bye bya Politiki byafatwaga nk’ibidashyigikiye na gato ubutegetsi bwa Evo Morales, ubu wahungiye muri Mexique.


Jeanine Anez niwe uri kuyobora Bolivia by’agateganyo

Umuseke
The Profile

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA