Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ni iki gitumye SORAS ihindura izina ikaba SANLAM?



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, abayobozi b’icyahoze ari SORAS batangaje ko SORAS yahisemo kugurwa na SANLAM, Sosiyete y’ubwishingizi yo muri Afurika y’Epfo ifite ibigwi bikomeye, kugirango ibikorwa by’ubwishingizi iyi sosiyete yakoreraga mu rwanda bikwirakwire ku rwego rw’Isi.

Nk’uko bisobanurwa, ngo urugendo rwa SORAS mu Rwanda rusa n’urusojwe, bityo rugatangirana na SANLAM.

Ubwayo, SORAS yari imaze imyaka 35 ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda, ihinduriwe izina iba SANLAM, kugirango ikomezanye umuvuduko w’iyi sosiyete imaze kumenyekana ku Isi hose kuko yo imaze imyaka isaga 100 ikora akazi nk’aka k’ubwishingizi.


Fiacre BARASA/ SANLAM -General

Bwana Fiacre BARASA ayobora ishami ry’ubwishingizi rusange rya SANLAM avuga ko ibi bikozwe hagamijwe kuba ibihangage mu bw’ishingizi kandi bijyana n’ikoranabuhanga SANLAM isanzwe ikoresha. Ati "Twishimiye kwitwa SANLAM, ni iby’agaciro ko tuvuye ku rwego rukora ubwishingizi ku rwego rw’igihugu, tukaba tugiye kuba ibihangage ku rwego rw’isi"

Umuyobozi wa SANLAM-Vie,bwana HODARI Jean Chrisostome yabwiye abanyamakuru ko SANLAM imaze umwaka wose iguze SORAS, gusa ngo guhindura izina byagombaga kwitonderwa kugirango bidatungura abakiriya.
Ati "Guhindura izina bigiye kudufasha kwagura imikoranire n’ibindi bigo bikomeye ku rwego rw’isi. Mwari mumenyereye SORAS Ingabo y’amahina, ubu twitwa SANLAM Ingangare mu bwishingizi"


HODARI Jean Chrisostome/ SANLAM-Vie

Umuyobozi wa SANLAM wungirije ku rwego rwa Afurika bwana Junior NGULUBE, yavuze ko gukorera mu Rwanda bitanga amahirwe menshi kuri sosiyete y’ubwishingizi ahagarariye "U Rwanda ni igihugu cyiza, gitanga icyizere ku ishoramali ryacu. Ni isoko rikomeye kandi rikomeje gukura muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara"

"Dufite amayeri yo gukorana n’abakiriya bose baba abagize ibigo binini nkatwe ndetse n’umukiriya ku giti cye.Kuba SANLAM yahisemo kugura SORAS yo mu Rwanda rero ni iby’agaciro mu mikorere yacu"


Junior NGULUBE/SANLAM, Pan-Africa

Umutungo wa SANLAM Ubarizwa mu mamiliyari y’amadorali mu gihe, umutungo wa SORAS wo wabarirwaga mu manyarwanda ku buryo ngo abakiriya bari barayobotse SORAS badakwiriye kugira impungenge kuko ngo bashyiwe mu maboko y’igihangage mu bwishingizi kuko inakorera mu bihugu 32 muri Afurika.


Abayobozi ba SANLAM mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA