Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gasabo: Ababyeyi barashima uburezi butangirwa mu kigo abana babo bigaho "Fruits of Hope Academy"



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu birirori bibereye ijisho, kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2019, abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ku kigo cy’amashuri "Fruits of Hope Academy" basoje umwaka w’amashuli 2019-2020. Ababyeyi baharerera bagaragaje akanyamuneza nyuma yo kwitegereza uko abana babo badidibuza indimi z’amahanga zivanze n’ubundi bumenyi bahavoma kubera abarimu babo bafite ubumenyi bw’ikirenga.

Ni umuhango wabimuburiwe n’akarasisi k’abana bagaragaza ubuhanga buhanitse bakomora ku barezi b’abahanga babigisha. Bavuga inkuru bigishije mu ndimi z’amahanga badategwa.

Tuyizere Bruno ni umunyeshuri uri gusoza amashuri abanza muri Fruits of Hope Academy, yakijemo avuye mu rindi shuri, aravuga ko ikibazo cy’indimi cyabanje kumugora kubera aho yigaga bigaga mu kinyarwanda gusa, ariko arashimira abarezi bo muri iki kigo ko batumye amenya kuvuga no kwandika neza izindi ndimi nk’Igifaransa n’Icyongereza.

Ati:"naje mu wa mbere 2014, naje nturutse mu kigo cya leta twigaga mu kinyarwanda gusa ni na rwo rurimi naje nzi kwandika no kuvuga rwonyine, ikintu nungutse hano ni uko banyigishije kuvuga no kwandika neza Icyongereza n’Igifaransa nkaba ngiye kujya mu mashuri yisumbuye nta kibazo cy’indimi mfite."


Tuyizere Bruno ushoje amashuri abanza muri Fruits of Hope Academy yiteguye kujya mu yisumbuye

Gutsindisha abanyeshuri bose mu bizamini bya leta bitewe n’ireme ry’uburezi bahakura ni kimwe mu bigwi by’iki kigo, nkuko ababyeyi baharerera babibwiye IBIGWI TV muri ibi birori ngarukamwaka byo gusoza umwaka w’amashuri.
Murekatete Hyacentha umwana we ashoreje amashuri abanza muri iki kigo, arashimira uburere umwana we ahakuye ndetse n’ubumenyi bw’ikirenga avuga ko utasanga ku bindi bigo.

"hano babatoza ikinyabupfura no gusenga, umwana wanjye yazamutse neza yahawe n’impamyabumenyi kubera ko yigishijwe neza agatsinda, abandi babyeyi nabaha ubuhamya bw’uko iki kigo ari kiza cyane kubera ko cyubatse neza, haba isuku, ndetse n’uburezi bufite ireme kuko umwana uhize aba indashyikirwa."


Murekatete Hyacenthe arashimira cyane uruhare rwa Fruits of Hope Academy mu burere n’uburezi bw’abana babo

Ibi bigwi bya Fruits of Hope Academy bigerwaho aruko habaye ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi baharerera, Mme Musengimana Veneranda ni umuyobozi w’iki kigo, muri ibi birori yashimiye cyane ababyeyi anabasaba ko ubufatanye hagati ya bo bwakomeza.

Mme Veneranda akomeza avuga ko bishimira ko abanyeshuri batangiranye n’iki kigo ubu bari gusoza amashuri yisumbuye, biteguye kujya muri kaminuza, iyi ikaba ari inshuro ya karindwi basezerera abanyeshuri bagiye mu mashuri yisumbuye.

"akarusho kacu ni uko abana bacu mu bizami bya leta batsindira mu kiciro cya mbere, ikindi dufite indangagaciro zituranga nk’abakristo, dutoza abana bacu ikinyabupfura kikabaranga muri byose. Kubera ubumwe buturanaga Abanyeshuri bavuye hano turabakurikirana aho bagiye mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri bize aha muri "Fruits of Hope Academy" basoza amashuri yisumbuye turahura tugakora umunsi mukuru."

Fruits of Hope Academy giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari k’Umusezero, mu Mudugudu wa Kagara.
Ni ikigo gifite ikiciro cy’amashuri y’Inshuke n’amashuri abanza.


Mme Musengimana Veneranda, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Fruits of Hope Academy





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA