Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Bamwe mu babyeyi basanga ubukene aribwo butuma abana bagwa mu mirire mibi



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Bamwe mu byeyi bo mu karere ka Musanze baratangaza ko ikibazo nyamukuru gituma abana babo bagwa mu mirire mibi iganisha ku igwingira ari ubukene bukibabase mu miryango yabo aho hari abatabona bimwe mu bigize indyo yuzuye nk’ibikomoka ku matungo n’imbuto zimwe na zimwe, mu gihe u Rwanda rukomeje urugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana riri ku kigero cya 38% mu gihugu hose.

Ibi babitangarije abanyamakuru batandukanye bakora inkuru zigamije kuzamura no guhindura imyumvire y’abanyarwanda, bamaze iminsi mu karere ka Musanze, kugira ngo bajyane na gahunda Leta yashyizeho yo kurwanya iki kibazo cy’igwingira mu bana.

Ubwo bageraga ku kigo mbonezamikurire cya Mburabuturo giherereye mu murenge wa Muko, no mu kigo mbonezamirire cya Nyakinama kiri mu murenge wa Nkotsi, baganiriye n’abashinzwe gufasha Leta mu kwesa imihigo yihaye, muri rusange basanze ababyi bamwe bakibaswe n’ikibazo cy’ubukene.

Mu kigo mbonezamirire cya Nyakinama, bahasanze umubare munini w’ababyeyi baje gufata ifu yiswe Shisha Kibondo bo mjukiciro cya mbere cy’ubudehe, n’abaje muri gahunda mbonezamirire ku bana babo basanganwe ikibazo cy’imirire mibi ishoboka kuganisha mu kugwingira.

Byukusenge Beata ni umubyeyi wo mu murenge wa Rwaza, umwana we afite ibazo cy’imirire mibi, aho ibimenyetso byayo byamushyize mu kiciro cy’abana barwaye bwaki.

Ashimangira ko azi akamaro ko kugaburira umwana neza, ariko ngo abangamiwe n’amikoro make bafite mu rugo rwabo.

Ati“mfite aho ntuye, agace k’aho inzu itari ndagahinga ariko ni hatoya cyane, kurya kwacu ni uguca inshuro, nta bundi bushobozi dufite; kuba abana baturwarana indwara z’imirire mibi ni ukubera kubura ibyo kurya byuzuje intungamu biri, naho ubundi bibonetse twagerageza kubitegura neza. Nk’ubu kubona ibirayi ni ukubigura kandi nta mafaranga abigura tugira”

Nyirasafari Scholastique ni umukozi ushinzwe imirire y’abana mu kigo nderabuzima cya Nyakinama mu karere ka Musanze, ashimangira ko ibyo abo babyeyi bavuga bifite ishingiro kuko, ngo imibare babona y’abana bagaragza ikibazo cy’imirire mibi ahanini iterwa n’ubukene bwo mu miryango bakomokamo.

Ati “Hagati y’ababyeyi bafite ibyo kurya bakaba batagira imyumvire ihagije n’ubumenyi bwo gutegura indyo nziza n’ababyeyi batabifite bikaba byatuma abana babo bagaragaraho indwara z’imirire mibi, aho usanga umubare munini ni mu bantu batabigira”


Nyirasafari Scholastique, ashinzwe imirire y’abana i Nyakinama

Icyakora avuga ko nannone abana bagaragaza iki kibazo ahanini baba bavuka kuri ba nyina baterwa inda zitateguwe bakiri abangavu, abandi bakava no mu miryango ifitanye amakimbirane.


No ku kigo mbonezamirire cya Nyakinama hagaragara imboga zishaje zidashobora gusoromwaho izagaburira abana bakigana

Icyakora, hari abagaragaje ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuba abana babo bajyanwa mu bigo mbonezamikurire. Basobanukiwe ko muri ibi bigo mbonezamikurire babonamo inyungu z’amasomo ku bana babo, imirire myiza, n’isuku n’isukura.

Ku kigo mbonezamikurire cya Mburabuturo, Yamfashije Donatille, umubyeyi uharerera vuga ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe riko tajya abasha kubona amafaranga 1500 asabwa ku mwana wese witabira iyi gahunda.

Agira ati ”Itandukaniro ku mwana witabira iyi gahunda n’utayitabira rirahari, ariko imbogamizi ihari ni uko nta bushobozi dufite bwo kugura isabune kugira ngo dufure imyenda y’abana bacu baze hano bafite isuku. Hari igihe kandi badusaba amafaranga wayabura bakamwirukana, hano dutanga amafaranga 1500 ku mwana umwe. Abana banjye ntabwo bize iki gihembwe kuko nabuze ayo mafaranga”

Uyu mubyeyi ashimangira ko akora akazi ka nyakabyizi, ahemberwa amafaranga 800 ku munsi kandi akaba agomba no kuvamo ibitunga umuryango w’abantu 7 harimo n’abana 5 yabyaye.

Bwana Janvier Ugeziwe ni umuyobozi ashinzwe porogaramu muri DUHAMIC ARDI, avuga ko nubwo kwinjiza umwana muri iyi gahunda ari ubuntu, ababyeyi bishyiriraho uburyo habomeka umusanzu batanga bawikuyemo, bakagena n’ingano yawo kugira ngo imirimo ya gahunda mbonezamikuire y’abana bato (ECD) igende neza.

Ati ”hari ubwoko butatu bw’ibigo mbonezamikurire y’abana, kwinjira muri iyi gahunda ni Ubuntu, ariko ababyeyi bumvikana umusanzu muto buri wese atanga mu rwego rwo kunoza gahunda mbonezamikurire y’umwana we. Icyakora umubyeyi utabasha kubona umusanzu wemeranyijweho ashobora kujya kwita ku bana; aha hazamo kubajyana ku bwiherero, kubakarabya, gukora mu mirima ya EDC irimo imboga n’indi mirimo igaragaza uruhare rwe mu migendekere n’imikorere myiza ya ECD”

Faustin Machara ni impuguke mu mirire n’imikurire y’abana bato muri Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato NECDP, avuga ko igwingira ari ingaruka y’imirire mibi y’igihe kirambye kandi rikaza gahoro gahoro, mu gihe bwaki ari ingaruka z’imirire mibi ariko zaje mu buryo bufite ubukana.


Faustin Machara,Impuguke mu mirire

Ngo birahagije ko umwana ashobora kugira imirire mibi bikaba byamutera bwaki mu gihe cy’ibyumweru 2 gusa.

Yagize iti ”turagira inama ababyeyi yo kujya bagaburira abana babo ibikomoka ku matungo, nk’inyama z’imbeba za kizungu, inyama z’umweru, amata, inswa n’insenene“.

Usibye kuba abenshi mu barwaza indwara zikomoka ku mirire mibi bashimangira ko ari uko ari ubukene batabasha kubona n’ibyo kurya bikomoka ku buhinzi n’ubeorozi, hari n’abashimangira ko babangamiwe no kuba bamwe mu bayobozi barwanya ubworozi bw’imbeba za kizungu bazishinja kuzana umwanda mu ngo z’abaturage bazorora bigatuma barware amavunja.

Ibi Machara si ko abyumva; avuga ko bitaba bikwiye ko harebwa uko izi mbeba zororwa n’isuku ikanubahirizwa nk’uko nayo ikubiye muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato.

Impuguke zivuga ko umwana ugaburiwe neza abasha kugira ubuzima bwiza kandi n’imitekerereze ye iba iri ku rwego rwo hejuru.

Bimwe mu bipimo by’imirire mibi bigaragarira mu gihe umwana afite ibiro bike ugereranyije n’uburebure bwe, bavuga ko habayeho imirire mibi ihutiyeho (Wasting), mu gihe umwana afite indeshyo nto ugereranyije n’imyaka ye byitwa kugwingira (Stunting) noho kugira ibiro bike ugereranyije n’imyaka umwana afite byitwa Underweight.

Ku isi hose habarizwa abana bagera kuri miliyoni 156 bagwingiye, Miliyoni 50 bafite ikibazo cy’imirire mibi ihutiyeho, ariko miliyoni 16 muri bo bakaba bafite iki kibazo ku buryo bukabije. Ni mu gihe kandi abana bari munsi y’imyaka 5 bagera kuri miliyoni 42 bafite ikibazo cy’umubyibuho udasanzwe.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira, Leta y’u Rwanda ishora agera kuri miliyali 7 mu gukora ifu ya Shisha kibondo ihabwa buri mwana uri munsi y’imyaka 2 kandi ababyeyi babo babarizwa mu kiciro cya mbere.

Hagati aho ababyeyi bibutswa ko umwana aba agomba konka buri masaha 2, kabone niyo yaba aryamye agasinzira akarenza amasaha abiri, umubyeyi asabwa kumukangura cg akamutamika ibere asinziriye.


Ifu ya SHISHA KIBONDO, ihabwa abana bo munsi y’imyaka 2 bava mu miryango yo mu cyiciro cya 1


Abana twasanze ku kigo mbonezamikurire cya Mburabuturo





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA