Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rwiyemezamirimo Shingiro Eraste arasaba ADEPR ko basubira mu masezerano nyuma yuko imujyanye mu nkiko



Yanditswe na Christophe Hirwa Yasomwe na

Shingiro Eraste uhagarariye Company GG Ltd itunganya ibikomoka ku mabuye ikorera mu karere ka Bugesera, umurenge wa Gashora, akagari ka kamabuye arasaba inzego zibishinzwe ko ikibazo afitanye na ADEPR yagikemurirwa.

ADEPR irashinja uwo rwiyemezamirimo Shingiro Eraste kutishyura ADEPR umwenda ungana na miliyoni 72 ashingiye kuri karasha (imashani isya amabuye) yari yaratije Shingiro ngo ayikoreshe maze ajye abaha amafaranga angana na miliyoni 8 ku kwezi ariko ntibigerweho.

Mu kwiregura Shingiro avuga ko amasezerano yagiranye na ADEPR umwaka ushize tariki ya 28 Kanama 2018 itabashije kuyubahiriza ngo iyashyire mu bikorwa. Akomeza avuga ko bari barumvikanye ko yashyikirizwa imashini isya amabuye ariko yapfuye, hanyuma akazayisana, amafaranga azakoreshwa mu gusana akazayasubizwa imaze kuba nzima.

Shingiro yakomeje avuga ko yamaze gukora iyo mashini bitewe nuko amafaranga yari yarayitanzeho yari menshi kuyo ADEPR yari yarabariye nyamara bibeshye hanyuma ntimwishyure kandi Shingiro yarayikoresheje amafaranga menshi arenga miliyoni 29 kuko ngo yari yarashaje cyane n’ibyuma byarashaje kandi byaraguye umugese.

Uyu rwiyemezamirimo wari warumvikanye na ADEPR ko azatangira imirimo yo gusya amabuye amaze kwishyurwa amafaranga yatanze akoresha iyo mashini yanze gukomeza iyo mirimo adakurikije amabwiriza ari mu masezerano we yita ko yaba akorera mu kavuyo.

Twasuye aho iyo mashini iri mu mudugudu wa Gashora; tubona isa nkaho iri mu gisambu, ibyatsi biyikikije, kugira ngo turebe ko ari nzima twasabye rwiyemezamirimo kuyatsa agasya amabuye make maze dusanga irakora. Yatubwiye impamvu atayikoresha kandi ari nzima.

Ati: “nanze gukorera mu kavuyo ntakurikije amasezerano nagiranye na ADEPR ahubwo nahisemo gukoresha abaturage batuye hano hafi, bakoresha amaboko imirimo yakabaye iri gukorwa n’iyo mashini.”

“kudakurikiza amasezerano nagiranye na ADEPR biri kunta mu gihombo gikomeye kuko imirimo yakabaye iri gukoreshwa n’iyo mashini iri gukorwa n’amaboko y’abantu bityo ndanenga cyane ADEPR.”


Shingiro Eraste arasaba ADEPR ko basubira mu masezerano

Mbarushimana Donath na Chantal Mukandayisenga ni abaturage basya amabuye bakoresheje amaboko bavuga ko bakora iyo mirimo kubera imashini idakora.

Nyuma yo kwandikira ubuyobozi bw’ADEPR abusaba ko basubira mu masezerano bukanga kumusubiza Shingiro Eraste yifashishije itangazamakuru yongera gusaba ADEPR ko basubira mu masezerano.

“nifuza ko twasubira mu masezerano kandi akubahirizwa maze tugasubukura imirimo. Nkubu bansuye rimwe gusa mu kwezi nako kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019. Kandi twasezeranye ko bazaza basura aho iyi mashini iherereye, ibyo byose nibidakunda nzasubizwa amafaranga nakoresheje nsana iyi mashini.”

Twashatse kumva icyo umuvugizi wa ADEPR abivugaho ku murongo wa telephone adusubiza yanga kugira icyo adutangariza avuga ko ikibazo cyagejejwe mu nkiko.


Imodoka yakoreshwaga mu gutunda amabuye, ibyatsi byayimereyeho.


Imashini zasyaga amabuye zarekeye gukoreshwa haba ibihuru.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA