Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Abayobozi bagarutse ku kibazo cy’isuku ubwo basobanuraga igishushanyombonera gishya cy’umujyi wa Kigali



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ni mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’inzego z’ibanzeguhera guhera k’umudugudu, Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2019. Iyi nama yasobanuraga igishushanyo mbonera mbere y’uko kijya ahagaragara, imitangire ya serivisi, isuku, umutekano n’ibindi.

Ikibazo cy’isuku cyagarutweho n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimye isuku igaragara mu mihanda minini ariko avuga ko ibyo gusa bidahagije, asaba abayobozi bitabiriye iyi nama kujya bita ku isuku y’imihanda ndetse n’utundi duce twegereye inzu abaturage batuyemo.

Ati: “twagiye ducika intege mu kubungabunga isuku, turabona uducupa dutakara mu muhanda, turabona ibihuru n’ibyatsi bidatemye hirya no hino. Ibi ndabibabwira kuko ni mwe mugomba kudufasha kubikosora, hari gahunda za leta zihari z’isuku n’umutekano, izo zose tuzikurikize twubyubahiriza.”


umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu Umutoni Gatsinzi Nadine

Muri iyi nama kandi abaturage batuye mu tujagari bibukijwe ko batagomba kugira ubwoba bwo kwimurwa kubera uko igishushanyo mbonera cy’umujyi giteye, ahubwo iki igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo bazavugurura inyubakko za bo.

Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, Rukundo Benon.

Ati: “turi mo turagabanya iyimurwa ry’abantu ni muri urwo rwego abantu batuye mu kajagari turi kureba uburyo twabafasha bakavugurura imiturire ya bo aho kugira ngo tubimure tubajyana ahandi kuko na byo bizana ishusho itari nziza. Mu rwego rwo kugirango abantu baba mu kajagari bagezweho ibikorwa remezo batimuwe, barasabwa kugira icyo bigomwa batanga aho ibyo bikorwa remezo bigomba kunyura.”


umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, Rukundo Benon.

Abayozi b’inzego z’ibanze bashimwe ku ruhure bagize mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, aho bakanguriye abaturage bayobora gutanga ibitekerezo.

Munyankumburwa Felecien ni Umuyobozi w’Umududu wa Rwintare, Akagari ka Kigabiro yavuze akamaro iki gishushanyo mbonera kizabamarira nubwo batuye mu nkengero z’umujyi.

“iyo habayeho kwegeranya inyubako zijyanye n’uko icyaro kimeze birushaho kuba byiza kugira ngo abaturage babyibonemo, icyo kizadufasha ni uko tuzabona amazi n’amashanyarazi hafi mu buryo butworoheye, iyo mihanda na yo izadufasha guhahirana.”

Mu gihe hari kuzuzwa ibisabwa byose ngo kijye ahagaragara, igishushanyo mbonera birateganywa ko kizajya ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka wa 2019


iyi nama yitabirwe n’abayobozi batandukanye b’inzego zibanze





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA