Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Abaturage bo mu Kagali ka Kagugu barashishikarizwa kwizigamira muri EJO HEZA



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ibi babisabwe mu gikorwa cyo gusoza ukwezi k’Ubujyanama cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2019. Abaturage bo mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya bitabiriye inteko rusange ari benshi. Batanze ibitekerezo ndetse banagaragaza ko bishimiye ubu buryo bushya bwo kwizigamira by’igihe Kirekire muri “EJO HEZA“

Ukwezi k’Ubujyanama kwafashije cyane abaturage aho ibibazo byabo byagejejwe ku bayobozi b’ibanze, bimwe bigakemurwa ibindi bitabashijwe guhita bishakirwa ibisubizo kubera uburemere bwabyo bikaba bizagezwa ku nzego zo hejuru.

NDAGIJIMANA Jean Baptiste, ni Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Kinyinya, yavuze ko gahunda yo kwizigamira ibafitiye akamaro, kandi buri wese akaba akwiriye kuyitabira hagendewe ku bushobozi bwe nk’uko bigaragarira mu cyiciro cy’ubudehe buri wese abarizwamo.

“Amafaranga utegamyiriza arimo inyungu 2 zikomeye, iya mbere ni uko uwitabiriye iyi gahunda aba agomba kuzagira amasaziro meza nk’abandi bakozi ba Leta cyangwa abandi bakorera ibigo byigenga bikomeye. Iya 2 ni uko uwiteganyirije akagira ibyago agapfa, leta yateganyije uburyo umuryango we uhabwa amafaranga y’impozamarira. Uyu muntu kandi ahabwa n’amafaranga yo kugura isanduku kugira ngo ashyingurwe ”


NDAGIJIMANA Jean Baptiste, Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Kinyinya

Mu gihe kitarenze umwaka umwe iyi gahunda y’ubwizigamire bw’igihe kirekire imaze igiyeho, ibihumbi ijana na mirongo irindwi by’abaturage b’u Rwanda bamaze kwiyandikisha, mu gihe abarenga ibihumbi 60 bamaze kwizigamira arenga milioni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Murekatete Emilienne , umturage wo muri aka Kagali yagize ati ”Iyi gahunda izadufasha twe abafite ubushobozi buciriritse. Tugomba kuyitabira turi benshi kandi turashimira ubuyobozi ibisobanuro baduhaye kuri iyi gahunda”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB butangaza ko iyi gahunda uyijyamo abikora ku bushake bwe nyuma yo kuyisobanurirwa akabasha kumva neza akamaro kayo kuri we.

Abaturage bo mu cyciro cya 1 n’icya 2, bazajya bizigamira ibihumbi 15 ku mwaka Leta ibongerere ibihumbi 18. Abo mu cyiciro cya 3 bazajya bizigamira ibihumbi 18, nanone leta ibunganire n’ibihumbi 18. Ababarizwa mu cyiciro cya 4 bazajya bizigamira ibihumbi 72, ariko bo ntacyo Leta izajya ibunganiraho.

Leta yiyemeje kuzajya iha umuryango munyamuryango wa EJO HEZA, inkunga ya Miliyoni 1 mu gihe wagize ibyago byo gupfusha, ndetse inawuhe ibihumbi 250 byo gushyingura umuntu wawo.

EJO HEZA Ni gahunda ifunguriwe buri wese ugejeje ku myaka 16 y’ubukure akaba anafite ikarita ndangamuntu.

Mu bindi byaganiriweho muri iyi nama y’Inteko rusange , abaturage bagaragarijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali 2050, aho basabwe kukugira uruhare mu myubakire yabo, basabwa ko mbere yo kuzamura inyubako bajya babanza bakareba niba aho bagiye kubaka nta gikorwa remezo cyahagenewe kugira ngo yubake aho abona bikwiriye.

Abaturage bitabiriye ari benshi inteko rusange, yanasorejwemo ukwezi k’ubujyanama. bashimiye cyane abayobozi ko bakomeje kubafasha mu gukemura ibibazo byabo ndetse ko nabo babaha umwanya bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu aho batanga ibitekerezo byabo kandi bikumvwa.


Abaturage b’akagali ka Kagugu bakurikiranye ibi biganiro





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA