Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

BUGESERA: Abagororwa 70 bamenetse imitima basaba imbabazi barazihabwa



Yanditswe na Hirwa Christophe Yasomwe na

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019, mu Murenge wa Mayange ho mu karere Bugesera habereye igikorwa cyo gusaba imbabazi abagize imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abagororwa 70 basabye imbabazi baranazihabwa

Umushinga ugamije gukiza ibikomere byatewe na Jenoside no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere hagati y’abakoze Jenoside, imiryango y’abafite ababo bazize Jenoside n’imiryango y’abafite ababo bayigizemo uruhare ubu bafunzwe , wateguye igikorwa cyo gusaba no gutanga imbazi ku bafungiye muri gereza ya Bugesera.

Bamwe mu bagororwa basabye imbabazi, barimo Musabyimana Elijah, Ngayaberura Ajubu, Ntibagerinda Theogene, Bukarata Idi ndetse na Habimana Emmanuel uzwi ku izina rya Cyasa.

Aba bose bon a bagenzi babo bahamya ko nyuma y’inyigisho bahawe n’umuryango Prison fellowship, biyumvisemo imbaraga zo kubohora umutima bagasaba imbabazi imiryango y’abo bakoreye Jenoside ndetse n’umuryango mugari w’abanyarwanda muri rusange kuko babaye ibigwari.

Musabyimana Elijah wakoze Jenoside yagize ati “nigishijwe kwanga Abatutsi guhera kera nkiri umwana mbyigishijwe na nyogokuru kuko yanyerekaga uko bateye ndetse akabanyangisha ku huryo bukomeye.’’ yakomeje asaba imbabazi agira ati “ndasaba imbabazi abo nahemukiye nkabakorera Jenoside . Ndasaba imbabazi kandi n’umuryango nyarwanda muri rusange.’’


Musabyimana Elijah yamenetse umutima asaba imbabazi.

Umugororwa Habimana Emmanuel uzwi ku izina rya Cyusa wayoboraga udutsiko twicaga abantu muri Jenoside wakatiwe igifungo cya burundu nawe yasabye imbabazi agira ati “Ndasaba imbabazi ko nahemutse nkakora Jenoside, kandi muri uko guhemuka nkaba ntarisize kuko nanjye nihemukiye nkaba naratakaje imyaka y’ubuzima bwanjye nakabaye ndi kumwe n’umuryango wanjye kandi ndi guteza igihugu imbere.’’

Umwe mu bagize umuryango ufite abawo bishwe muri Jenoside wasabwe imbabazi akazitanga ni Nyirarusatsi Denyse, agira ati “Nyuma y’uko nahuraga n’imiryango y’abangiriye nabi nkahindura amayira naje guhugurwa kandi nduhura umutima none ndasaba imiryango ifite ababo bishwe muri genocide ko baruhura imitima yabo bakababarira ababiciye .’’

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayozi banyuranye. Ni igikorwa gitegurwa na Prison fellowship ku nkunga ya USAID, Bishop Gashagaza Deo uyihagarariye yagize ati “Ndashimira ubutwari abanyarwnda bagize kandi mbashishikariza kuguma mu nzira barimo y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ari byo bizabageza ku iterambere rirambye.’’

RUCAGU Boniface, wari uhagarariye Rwanda Elders Advisory Forum yagize ati ’’Duharanire umuhigo wo kwanga ikibi mu bitekerezo, mu magambo ndetse no mu bikorwa, kugira ngo nitumara gutabaruka abazadusimbura bazabe bafite ishema ryo kuba umunyarwanda.’’

Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza mu Rwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, CP Kabanda Jean Bosco yagize ati ’’ndashima intambwe abagorwa bateye yo gusaba imbabazi ndetse nabashishikariza gufasha bagenzi babo basigaye gutera iyo ntambwe kandi nanabibutsa ko niba wemeye kuvuga ukuri, ugomba kukuvuga uko kuri kandi kose.’’


CP Kabanda Jean Bosco|RCS

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba yahumurije abari aho agira ati “Leta y’amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside yaratsinzwe kandi nta mwanya ifite mu Rwanda kuko nta munyarwanda waremewe kwicwa.’’ Akomeza agira ati ’’Birashoboka kwitandukanya n’ubugwari bwaranze abakoze Jenoside maze bakagira ubutwari bagakorera igihugu cyababyaye.’’

Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship ahamya ko intera bagezeho mu kubanisha abakoze ibyaha n’ababikorewe igeze ahashimishije.


Abagororwa bose hamwe basabye imbabazi ari 70


Abayobozi bafite aho bahuriye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda muri iki gikorwa





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA