Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

MOTO 10000 ZIGIYE GUTANGIRA GUKORESHA MUBAZI BITARENZE GASHYANTARE 2020



Yanditswe na Kalisa Claude Uwihanganye, MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 ukuboza 2019 Pascal Technolpgy yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’ikoranabuhanga gifite inkomoko muri Afurika yepfo cyashinzwe mu 1965 aho amasezerano basinyanye ajyanye no kubatera inkunga mu gushyira mubazi muri moto, mu rwego rwo guca akajagari kaboneka mu gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Aya masezerano hagati ya ALTRON na PASCAL technology agamije guha ubufasha mu bushobozi ku mafaranga ikigo cy’ikoranabuhanga cya Pascal Technology. Ni inkunga ingana na miliyoni 18 z’amadorari ya Amerika azafasha mu kugura mubazi zizakoreshwa n’abatwara moto.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Zirikana Francois yavuze ko leta izatanga ubufasha mungeri zose. Yagize ati "aya masezerano aje gufasha gahunda ya leta yo gukomeza kugira Kigali umujyi ukeye kandi ufite n’umutekano haba ku bawugendamo leta igomba kurinda umutekano wabo n’ibyabo. Ni muri urwo rwego iri koranabuhanga rizafasha guca burundu ibisambo byari byihishe mu ba motari no kugabanya impanuka mu muhanda"

Pascal Ndizeye Umuyobozi mukuru wa Pascal technology yavuze ko iyi arindi ntambwe itewe na Pascal technology kuko uyu muterankunga ajya gutangiza iki kigo mu Rwanda yari umukozi wa ALTRON none ubu bakaba bagiye gufatanya. Yizeye ko bizafasha guteza imbere serivise batanga.

IKE Dube umuyobozi mukuru wa Altron mu burengerazuba bwa Afurika no mu Rwanda avuga ko batewe ishema no gukorana n’iki kigo mu Rwanda. Uyu muyobozi ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame.


IKE Dube umuyobozi mukuru wa Altron

Izi mubazi nshya ku bamotari ziratangira guhabwa abamotari mu minsi ya vuba. hateganyijwe ko ku ikubitiro hazatangwa mubazi ku bamotari bagera ku bihumbi 7 naho mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare hakazaba hamaze gutangwa mubazi zigera ku bihumbi icumi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA