Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nyuma ya Arsenal, VisitRwanda yageze no muri PSG



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, Rwanda Development Board ruvuga ko rwamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikipe yo mu Bufaransa yitwa Paris Saint- Germain kugira ngo ishishikarize abashoramari kuyishora mu Rwanda. Ni mu bukangurambaga bise InvestInRwanda.

Kuri Twitter RDB yanditse iti: “ Ni ubufatanye buzatuma abakinnyi ba Paris Saint Germain bagenda mu mahanga babwira abashoramari b’aho ibyerekeye amahirwe y’ishoramari mu Rwanda.”

RDB kandi ivuga ko buriya bukangurambaga buzakomeza umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Mu gihe cy’imyaka itatu y’imikino( 3 seasons) abakinnyi, abatoza n’abandi bakorana na PSG bazahabwa uburyo bwo kugera mu Rwanda bakareba ibyiza birutatse nyuma bakajya kubibwira amahanga.

Ngo bazibanda cyane kuri gahunda ya MadeInRwanda ndetse bituma na gahunda ya Sura u Rwanda( VisitRwanda) itera imbere.

Biteganyijwe ko hari itsinda ry’abakinnyi ba Paris Saint Germain bazasura u Rwanda vuba aha, ibyo bazabona bakazabisangiza abafana b’iriya kipe barenga miliyoni 70 ku isi hose.

Abagore bakinira PSG kandi bazagaragara mu myitozo bambaye imyenda iriho VisitRwanda muri stade yabo yitwa Parc des Princes.

Abafana bazaza kureba iriya myitozo bazahabwa icyayi cy’u Rwanda banywe bagubwe neza.

Hateganyijwe kandi icyumweru cyo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda bise Une Semaine du Rwanda à Paris”.

Mu mezi make ari imbere kandi hari ibirori bizamurikirwamo imideri ihangirwa mu Rwanda.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na RDB rivuga ko PSG izafasha mu gutoza abakinnyi b’Abanyarwanda, bakazamura impano zabo.

Ushinzwe imikoranire ya PSG n’ibindi bigo witwa Marc Armstrong yagize ati: “ Twishimiye kuzakorana n’u Rwanda kandi tuzi neza ko gukorana naryo bizatuma tugira abafana benshi kurushaho muri Africa.”

Avuga ko imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa ari ingirakamaro kandi bizagura amarembo no mu bindi bihugu.

Bamwe mu bakinnyi ba PSG bazwi kurusha abandi barimo Edinson Cavani, Neymar, Maxim Choupo-Moting, Mauro Icardi, Kylian Mbappe n’abandi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA