Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Musanze: Abafunzwe bazira Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo muri Gereza ya Rubavu na Musanze biyunze n’abo biciye imiryango binyuze muri ‘Prison Fellowship’



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ni mu gikorwa cyabaye mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kane, Taliki ya 12 Ukuboza 2019, aho abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 baje gusaba imbabazi mu ruhame imiryango biciye imiryango. Umwe muri bo yagaragaje ko atewe isoni no kuba ahagaze imbere y’abo yiciye.

Nyuma y’imyaka mike jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, haje imiryango myinshi, yaba iya Leta n’Itegamiye kuri Leta, kugirango ifashe abarokotse jenoside ibarinda kwigunga ndetse no kugabanya ingaruka basigiwe na jenoside.

‘Prison fellowiship’ ni gahunda yajeifite intumbero yo kunga abarokotse Jenoside ndetse n’ababiciye, aho kugera kuri ubu abagororwa bafunze bazira Jenoside bashira amanga bagasaba imbabazi imiryango yiciye no kutagira ipfunwe ryo kuzisabira mu ruhame, si imfungwa gusa, imiryango yarokotse Jenosede na yo uyu muryango’ Prison Fellowship’ ubahuza n’ababiciye bakiyunga.

Karorero Joseph ni umwe mu baje gusaba imbabazi, muri Jenoside yakorewe abatutsi yari umuyobozi w’umutwe AMAHINDURE wari ugizwe n’abantu 290 bagize uruhare mu kwicwa kw’abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Rwinyange. Karorero yari yarahawe ikiruhuko cy’izabukuru mbere y’uko jenoside iba yavuze ko jenoside yateguwe kera na kare itatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida, kuko ngo imyitozo bakoraga nta kindi yari igamije usibye kurimbura abatutsi.

Umushyitsi guturuka mu Rwego Ngishwanama rw’Intararibonye z’Igihugu, Rucagu Boniface yashimiye cyane abashyira mu bikorwa iyi gahunda ya ‘Prison Fellowship’, abagororwa bafata iya mbere bagasaba imbabazi ndetse anashimira abarokotse Jenoside batanga imbabazi. Rucagu arasaba ‘Prison Fellowship’ ko yakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abataratinyuka gusaba no gutanga imbabazi n’ubwo ari igikorwa gikomeye.

Ati: “twumvise ukuntu mwaganiriye na bariya bavandimwe, mukabagira inama, mukabafasha gutinyuka kwemera icyaha no gusaba imbabazi. Abandi bataragera ku kigero cyo kwemera icyaha, turasaba ‘ Prison Fellowship’ ko mwakomereza aho kubigisha kandi leta y’u Rwanda tubari inyuma, nubwo muvunika ariko murakora ibintu byiza kandi bifite akamaro gakomeye.”

Meya w’Akarere ka Musanze ari na we mushyitsi mukuru muri uyu muhango Mme Nuwumuremyi Jeanine, nawe yashimiye abagororwa bagize umutima ukomeye wo kuza guhura n’imiryango bagiriye nabi. Nuwumuremyi yasabye ko gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge byaba intwaro ya buri wese. Ati: “politiki igamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no gusaba imbabazi dukwiye kuyifata nk’umusingi utajegajega w’iterambere kuko nta gihugu na kimwe cyatera imbere mu gihe abagituye badasangiye ukuri kw’amateka yabo.”

Gahunda ya ‘ Prison Fellowship’ yaje ari igisubizo ku bantu bahakana Jenoside, aho uwayikoze aza agasaba imbabazi uwo yayikoreye k’umugaragaro kandi bakiyunga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA