Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Rusizi: Urukingo rwa Ebola rwatewe abasaga 500



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwayo mu guhangana n’icyorezo cya Ebola. Muri iki gikorwa mu karere ka Rusizi hakingiwe abaturage bagera kuri 535 muri gahunda yiswe "Umurinzi"

Uru rukingo twatewe abaturage bo mu karere ka Rusizi rwabanje kugeragerezwa ku basaga ibihumbi 6 b’abana bari munsi y’u Mwaka umwe.

Kubera ko rukiri mu igeragezwa nk’uko Ministere y’ubuzima ibitangaza, uru rukongo ntirwemerewe guterwa umugore utwite.

ni urukingo ruri gutangwa hibandwa ku baturage begereye uduce duhana imbibe na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, kuko ariho iki cyorezo cyashinze imizi n’ubwo nabo bashyizeho ongamba zikomeye zo kukirandura burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Ubuzima Dr. Patrick NDIMUBANZI avuga ko nta muturage uhatiwe guterwa uru rukingo ku bushake butari ubwe.

Yagize ati "Iyo Umuti ukiri mu bishakashatsi, abawuhabwa babyemera ku bushake bwabo, kandi burya no kwivuza ni ubushake, uruhare rwacu nka Ministerei ni ukwigisha abaturage bagasobanukirwa ububi bwa Ebola n’ ibyiza byo kwikingira, ubundi bakabona kuza basaba izi Serivise"

Habanabakize Felicien ni umwe mu baturage bakingiwe Ebola ku bushake, yagize ati "Uru rukingo turagwishimiye cyane kuko nta kibazo rufite. twe dukunda kwambuka tujya muri Congo, ariko mu gihe twese tuzaba tumaze kwikingiza bizatuma tutabasha kwandura Ebola byoroshye kuko hakurya aha muri Congo iki cyorezo cyahibasiye"

Ministiri w’Ubuzima muri Kivu y’amajyepfo, wari wifatanyije n’abanyarwanda mu gutanga uru rukingo, bwana Cosmos Kusimwa Bishisha yatangaje ko "Murabizi ibihugu byacu bifite imipaka, ariko iyi Ndwara iterwa na virusi ya Ebola ntabwo yo izagera ku mupaka ngo isubire inyuma, yo izakomeza. Twishimiye kuba turi muri iki gikorwa cyo guhashya icyorezo kibi nk’iki cya Ebola"

Dr. Jean Baptiste Mazarati ukuriye gahunda "Umurinzi" avuga ko uruhawe uru rukingo bwa mbere rumukingira ku kigero cya 37 ku ijana, nyuma y’amezi abiri agahabwa urundi ari narwo rwa nyuma; bityo umubiri we ukagira ubudahangarwa burenze ikigereranyo cya 95%.

Ebola yandura igihe umuturage ahuye n’amatembabuzi y’undi muntu mugenzi we wayanduye icyakora abaturage b’u Rwanda bafite amahiwre yo kuba badahura n’abantu bayanduye.

Kuva taliki 8 z’ukwa 12 2019, ubwo ubukangurambaga kuri uru rukingo rukiri mu igeragezwa bwatangiraga kugeza magingo aya, Abanyarwanda bamaze guterwa uru rukingo bagera kuri 829 abakingiriwe i Rusizi batarimo.

Ministere y’ubuzima itangaza ko nta muntu n’umwe uraterwa uru rukingo ngo nyuma ruze kumugiraho ingaruka mbi. Urukingo rwo kurwanya Ebola, rukaba rukiri mu igeragezwa rugomba guterwa inshuri 2 kuri buri muntu.

Hirya no hino ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane ku mipaka iruhuza na Repubullika iharanira Demokarasi ya Congo, hashyizwe ingamba zihamye zo kurwanya ikwirakwiza ry’iki cyorezo mu Rwanda. Aha bahapimira umuriro, ndetse bakanakaraba intoki mu buryo bwimbitse mu rwego rwo kwirinda ko uwayanduye yayanduza abandi binyuze mu matembabuzi.


Ifoto y’urwibutso nyuma yo gutanga urukingo rwa EBOLA





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA