Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Abaturage bo mu mudugudu wa Giheka bashimwe uruhare bagize mu kubungangabunga umutekano mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019, mu gihugu hose habaye umuganda usoza umwaka wa 2019. Nkuko bisanzwe nyuma y’uko igikowa cy’umuganda kirangira habaho inama aho abayobozi baganira n’abaturage bakanashaka ibisubizo by’ibibazo baba bafite.

Mu nama yabaye nyuma y’umuganda, mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagali ka Kagugu, mu mudugudu wa Giheka, umukuru w’uyu mudugudu Munyaneza Focas yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kubana neza, bakumira n’icyatera umutekano muke mu mudugudu.

Ati: “turashimira buri umwe kubw’uruhare rw’umutekano agira cyane ko mu bihe bisoza umwaka biba bitoroshye, muri uyu mwaka mwitwaye neza kuko nta bikorwa bitera umutekano muke biri kugaragara muri uno mudugudu kandi mukomereze aho, viziyo 2020 tuyinjiremo neza nta kibazo cy’umutekano kibaye.”

Nyuma y’uko umunsi mukuru wizihizwa n’abakiristu (noheli) wagenze neza ku rwego rw’umutekano, Focas yasabye abaturage ko bakitwara neza no ku bunani.

Muri uyu muganda abaturage bibukijwe kubahiriza gahunda ya Leta yo kudatura mu manegeka no kwimukamo abayatuyemo n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 urangira.


Abaturage bari mu ntama nyuma y’umuganda





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA