Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Nta mugororwa ukirembera muri gereza – CG Georges Rwigamba



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa mbere taliki 30 Ukuboza, 2019, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG Georges Rwigamba yagiranye ikiganiro n’ Abanyamakuru aho yavuze ko nta mugororwa kuri ubu ukirembera muri gereza, kubera ko ubu imfungwa n’abagororwa bafite ubwisungane mu kwivuza.

Si ubwisungane mu kwivuza gusa, Komiseri Mukuru, CG Georges Rwigamba avuga ko imfungwa n’abagororwa bahabwa ubuvuzi muri gereza zose ndetse n’ibindi bitaro mu gihugu hose by’umwihariko abana n’abagore bakaba bahabwa ubuvuzi bwihariye.

Ati: “abantu bafunzwe bahabwa ubuvuzi ku mavuriro ya za gereza n’ibindi bitaro mu gihugu hose. Abana n’abagore batwite bahabwa ubuvuzi bwihariye n’inkingo.”

Umunyamakuru w’Umuseke yabajije uko bategura abagororwa n’abahemukiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo gusaba no gutanga imbabazi ntibizakorwe bya nyirarureshwa.

Mu gusubiza iki kibazo Komiseri Mukuru, CG Georges Rwigamba yagarutse ku ruhare ‘Prison Fellowship’ igira mu kunga imfungwa zakoze Jenoside n’abo biciye, avuga ko habaho kwigisha impande zombi binyuze muri uwo muryango hanyuma uwishe agasaba imbabazi n’uwiciwe akazitanga bose babikuye ku mutima.

Mu bihe bitandukanye hafunguwe abagororwa 3,621 harimo: abagore 418 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyaha cyo kwihekura ndetse n’abana 16 batsinze ibizamini bya leta.


Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’abanyamakuru batandukanye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA