Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ishimwe Dieudonné utegura Miss Rwanda yahawe igihembo kubera gufasha abakobwa kwiteza imbere



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, yahawe igihembo cya Jet Age National Builders kubera kuzamura iri rushanwa mu rwego rukomeye.

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kuba ubukombe mu Rwanda ndetse rifasha benshi mu bakobwa kwitinyuka no kubona umwanya wo gukabya inzozi zabo.

Jet Age Continental Dinner Night and Awards (JACDNA) yabereye muri Kigali Marriott mu ntangiro z’iki Cyumweru mu rwego rwo gushimira abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Iki gikorwa cyari gifite intego yo kugaragaza no gufasha abantu batandukanye bakomoka muri Afurika bakoze ibikorwa byateje imbere uyu mugabane.

Ishimwe Dieudonné yahawe igihembo nk’umuntu wakoze igikorwa cyateje imbere abana b’abakobwa.

Yavuze ko iki gihembo cyamuteye imbaraga zo kuba yakora ibirenze kugira akomeza azamure iri rushanwa ndetse afashe abana b’abakobwa gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere umuryango.

Ati “Iyo urebye imbaraga dushyira mu guteza imbere Miss Rwanda atari gusa imbere mu gihugu ahubwo no hanze yacyo, iki gihembo cyerekana ko ibyo dukora atari ugupfusha umwanya ubusa. Kuba bampaye igihembo bivuze ikintu kinini kuri njye.”

Yavuze ko imishinga irimo uwa Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda 2016, Elsa Iradukunda watowe mu 2017, Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018 na Meghan Nimwiza uheruka guhabwa iri kamba; yagiriye akamaro umuryango nyarwanda.

Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe Dieudonné yatangiye gutegura Miss Rwanda kuva mu 2014 ubwo Akiwacu Colombe yegukanaga iri kamba.

Mu 2016 yari yayambuwe n’ Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC yari ifite iri rushanwa mu nshingano kuko amasezerano bari bafitanye yari yarangiye, ariko Rwanda Inspiration Back Up iza kongera kurihabwa nyuma yo kujurira iki cyemezo.

Igihe
TheProfile





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA