Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Abakoraga umwuga w’uburaya barishimira ibyo bamaze kugeraho nyuma yo guhabwa amahugurwa na ANSP+/UN WOMEN



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 10 Mutarama 2020, abagore n’abakobwa bakoraga umwuga w’uburaya n’abagize ibyago byo kwandura virusi itera sida batuye mu mujyi wa Kigali bahawe impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa y’imyuga y’ubudozi n’ubukorikori bahawe n’Umuryango Nyarwanda ufasha kurwanya SIDA, Guteza imbere abanyarwanda no Guharanira uburenganzira bwa muntu (ANSP+) ku bufatanye na UN WOMEN, aya mahugurwa yamaze amezi 8. Bamwe mu bahuguwe bavuze ko ubu basigaye batanga n’akazi.

Umuhuzabikorwa wa ANSP+ Mme Mukasekuru Deborah yavuze ko abakora umwuga w’uburaya atari uko baba babikunze ko ahubwo babiterwa n’ibibazo byo mu miryango, ubupfubyi, cg ubukene, ibyo bikaba byatuma umuntu yishora muri uwo mwuga. ANSP+ yafashije abakoraga uyu mwuga ibaha inkunga yo kwiga imyuga, Mme Deborah yabasabye kuzayigisha n’abandi bagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya batabonye amahirwe yo kuyiga kugirango bave muri uwo mwuga avuga ko utabahesha agaciro.

Ati: "Agaciro kawe kava ku mafaranga, n’ukuntu ubayeho. Iyo umaze kubona uko winjiza amafaranga buri wese arakubaha. Imbaraga mwashyizemo mu masomo mwahawe nubundi muzikomeze mu matsinda mufasha na bagenzi banyu bakiri mu mihanda mubaha ubumenyi bw’ibyo mwagezeho, baze mufatanye urugendo rwo kwiteza imbere."


Umuhuzabikorwa wa ANSP+ Mme Mukasekuru Deborah

Si ugufasha abakoraga umwuga w’uburaya gusa, uyu mushinga wafashije na gahunda y’imbaturabukungu y’imyaka 7 (NST1) ya Guverinoma y’u Rwanda, aho hahanzwe imirimo mishya, kugabanya umutekano muke no kwiteza imbere. Ibi byashimangiwe na Mme Janviere Mukantwali waje uhagarariye UN WOMEN ari nayo yateye inkunga uyu mushinga.

Ati: “N’ubwo aya mahugurwa yarimo abantu bake ugereranyije n’abayakeneye, ariko arafasha gahunda ya leta kuko mu gihe kizaza u Rwanda ruteganya ko hazabaho imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi, iyi ikaba ari nk’inkunga yanyu mutanzemo kuko ntago iyo ntumbero yagerwaho atari abanyarwanda muri rusange babigizemo uruhare bakabishyira mu bikorwa.”


Mme Janviere Mukantwali wari uhagarariye UN WOMEN

Abashoje aya mahugurwa bashimiye cyane ANSP+ na UN WOMEN kubwo kubatekerezaho bakabavana mu muhanda no mu bwigunge, bakabaha n’amahirwe yo kwiga imyuga, kuri ubu bakaba ari ba rwiyemezaimo. Bavuga ko bagiye gufasha bagenzi babo batagize ayo mahirwe bakanabakangurira kuva mu buraya.

ANSP+/UN WOMEN yafashije abo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Musanze aho ku itariki ya 8 Mutarama 2020 abagera kuri 20 bakoraga uburaya mu Karere ka Musanze bahawe impamyabushobozi naho kuri uyu wa 10 Mutarama 2020, 45 bo mu mujyi wa Kigali nabo bahabwa impamyabushobozi.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA