Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Mac Classic niwe Muhanzi Rukumbi w’umunyarwanda ukoze indirimbo isingiza umukino wa basketball



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda Ndayisenga Jean de Dieu uzwi nka MAC Classic yakozwe ku mutima n’uburyo umukino wa Basketball uri kuzamuka mu Rwanda bimutera gukora mu nganzo awuhimbira indirimbo ya mbere iwusingiza yise “We Made it” yasohokanye n’amashusho yayo.

Nubwo umukino wa Basketball ugenda utera imbere mu Rwanda, abahanzi bakomeye ntibakunze kuririmba indirimbo ziwurata nkuko byagiye bigenda ku baraperi bakomeye muri Amerika ariyo mpamvu MAC Classic yabimburiye abandi gukora indirimbo isingiza uyu mukino.

Aganira na Genesisbizz, Mac Classic yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko abanyarwanda bari gutera imbere mu mukino wa Basketball ndetse n’abafana bakaza ku bibuga ku bwinshi ariyo mpamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo ya mbere ivuga kuri uyu mukino mu Rwanda.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikoze ngamije gushyigikira umukino wa Basketball mu Rwanda no gutera ingabo mu bitugu, abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije.

MAC Classic yavuze ko kuba abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda no ku isi uririmbye indirimbo isingiza Basketball y’u Rwanda ari ishema kuri we ndetse ngo yishimiye ko yatanze umusanzu we nk’umuhanzi mu gushyigikira Basketball y’u Rwanda.

Agashya kagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo ya mbere isingiza Basketball y’u Rwanda, n’itsinda ry’ababyinnyi bakundwa na benshi ku mikino itandukanye ya Basketball bazwi nka African Cheer Leaders n’abandi ba Urban Dance Crew.
Iyi ndirimbo yagaragayemo abakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda barimo Shyaka Olivier na Nshobozwabyosenumukiza.


Itsinda ryitwa Africa Cheers Leaders rizwi cyane mu Rwanda mu mukino wa Basketball ryabyinnye muri iyi ndirimbo.

Umuhanzi MAC Classic yakoze izindi ndirimbo zirimo nka Turn up, Slay Queen n’izindi.Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo we made it yakozwe na Knoxbeat muri Monster Records mu gihe videwo yakozwe na Sinta&Samy.Uwayoboye imibyinire yitwa Djihad.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA