Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Akurikiranyweho gushinga ikigo mu buryo butemewe, akarya amafaranga y’abaturage ababeshya kubaha akazi



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Emmanuel Ntivuguruzwa ni umusore ufite imyaka 28, uvuga ko ashinzwe kwakira abantu mu kigo cyitwa Isango Group Ltd, iki kigo cyashinzwe kugirango kijye gifasha abantu kubona akazi, kimaze iminsi 31 gikora. kuri ubu uyu musore afungiye kuri station ya police I Remera akurikinyweho ubwambuzi no kubeshya abantu, kuko kugirango ushyirwe ku rutonde rwabashakirwa akazi wabanzaga kwishyura ibihumbi icumi na bibiri na magana atanu (12,500 frw).

N’ubwo Emmanuel afunzwe akurikiranyweho ibi byaha, we aremeza ko iki kigo cyari gifite intumbero yo gutanga akazi yasezeranyije abantu nk’uko hari inganda zimwe na zimwe bari batangiye kugirana amasezerano.

Ati “Byagombaga kujya mu bikorwa kuko hari ibigo twari twarasezeranye ko bizaduha isoko muri uku kwezi kwa mbere. Ibyo bigo harimo City Call Cooperation ikora iby’ubwubatsi na Jali Express ikora iby’ingendo.”

Si ubwambuzi Emmanuel akurikiranyweho gusa, polisi ivuga ko yafunguje iki kigo abinyujije mu myirondoro y’uwitwa Ngabire Kumbuka, uyu ni na we Emmanuel yita umukoresha we.

Kugirango iki kigo gifatwe ni uko habaye ho kwamamaza binyuze mu kugenda bamanika ibyapa ku mapoto y’amashanyarazi. Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Jean Bosco Kabera yavuze ko hari n’ibindi bigo bikora nk’iki, ikaba ikangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuba maso kugirango badakomeza kubeshywa no kwamburwa.

Ati “Abantu bari muri ibi nibabivemo, turagira inama abanyarwanda muri rusange kugirango bajye babanza bashishoze cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ntibakwiye kubeshywa n’ibyapa biba bimanitse cyangwa abandi bantu bababeshya akazi kandi mu by’ukuri baba bashaka kubarya amafaranga.”

Kuri ubu Emmanuel na bagenzi be batanu bakaba bari bamaze kwinjiza agera kuri Miliyoni zigera muri ebyiri.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA