Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

"Mu Kazi Kose" Gahunda nshya ya Airtel ifasha abakiriya kohereza no kwakira amafaranga ku buntu



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Mu rwego rwo guhangana n’andi masosiyete y’itumanaho hagendewe ku muvuduko w’ikoranabuhanga u Rwanda ruri kugenderaho. Sosiyete ya Airtel yaje gusanga hageze ngo abakiriya bayo bohererezanye amafaranga bakanayabikuza ku buntu maze ibazanira gahunda yise "Mu kazi kose"

Ni gahunda yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 16 Mutarama 2020,muri iyi gahunda, koherezanya amafaranga no kuyabikuza ubuntu, Ibi kandi bigakorwa bityo wishyura ikiguzi cy’amafaranga ku muntu ugize ibyo ahaha agakenera kwishyura akoresheje Airtel Money, ubuyobozi bwa Airtel butangaza ko no gukura amafaranga kuri konti ya bank uyashyira kuri Airtel money byose ari ubuntu.

Airtel imaze imyaka 8 ikorera mu Rwanda, ariko hagati aho nibwo yaguze sosiyete y’itumanaho ya Tigo bityo ihita yitwa Airtel-Tigo, ari nacyo cyangombwa yari yarahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.
Kugeza ubu hamwe n’iyi Gahunda ya "MUKAZI KOSE" iyi sosiyete y’itumanaho yabwiye abakiriya bayo ko itacyitwa Airtel-Tigo, ahubwo ngo yahawe icyangobwa kiyemerera kwitwa AIRTEL RWANDA gusa.

Nk’uko byasobanuwe abakiriya bayo bari basanzwe bakoresha Simcard ya TIGO
nta mpungenge bakwiriye kugira kuko ngo bazakomeza kuzikoresha nta kibazo na kimwe bahuye nacyo.

Guhamagara no guhamagarwa kuri Tigo na Airtel, bizajya bihurizwa mu murongo umwe, serivisi y’itumanaho igere ku mukiriya wayiyobotse nta mbogamizi na nke ahuye nayo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA