Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Bad Rama ashinja Jay Polly imyitwarire idahwitse no kutubahiriza amasezerano kwa Safi



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru taliki ya 19 Mutarama 2020, umuyobozi wa kimwe mu bigo bitunganya umuziki mu Rwanda, The Mane, Bad Rama yavuze ku ntandaro y’isezera ry’umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay polly, nyuma yo kubitangaza ku rukuta rwe rwa Instagram hamwe n’iyirukanwa rya Safi muri icyo kigo.

Muri iki kiganiro Bad Rama ashinja jay polly kwica nkana amasezerano yagiranye na The Mane, harimo imyitwarire idahwitse nko gusindira mu ruhame no kujya gukora ibitaramo by’amafaranga make kandi atabanje kubibwira The Mane. Ibi Jay Polly abishinjwa n’uwitwa Arstide ari we mujyanama wa Badrama akaba ari na we ushinzwe abakozi ba The Mane.

Ati “Icyabaye ni uko Arstide yaje muri The Mane kugirango akemure ibibazo byari birimo hari n’iyitwarire y’abahanzi, ntiyari kuguma kurebera umuntu yica izina rya company nawe ubwe yica izina rye.”

Bad Rama akomeza avuga ko bageze aho bamubwira kujya gukorera ayo mafaranga ariko bidaciye mu izina rya The Mane. Ati “hari aho byageze tumusaba imbabazi ngo ajye ajya gukorera ibyo bihumbi 20 cyangwa 30 ariko atabinyujije ku izina The Mane ntago tuzayagusaba ho.”

Bad Rama kandi avuga ko yagiye yishyurira amadeni ya hato na hato Jay Polly yari abereyemo abantu, hari n’aho yavuze ko yamwishyuriye ibihumbi magana ane (400,000 Rwf) by’inzu.

N’ubwo Jay Polly yasezeye abinyujije ku mbugankoranyambaga, Bad Rama we avuga ko Jay Polly akiri umukozi we, kuko we atamwirukanye cyangwa ngo basese amasezerano.

Si Jay Polly ufitanye ikibazo na The Mane gusa kuko n’umuhanzi Niyibikora Safi, The Mane yasheshe amasezerano ye ngo nyuma y’amakosa menshi yagiye amugaragara ho harimo no gushaka kuvanga ikigo mu kindi.

Ibi byakomojweho n’umunyamakuru wa RBA, Lucky, aho yabajije niba indirimbo NTIMUNYWA yakoranye na DJ Marno ariyo yatumye yirukanwa muri iki kigo. Gusa Bad Rama yamusubije avuga ko iyo ndirimbo atariyo yabiteye ahubwo hari ibindi bikorwa Safi yakoraga bitandukanye n’amasezerano bari bagiranye bituma yirukanwa.

Ati “ NTIMUNYWA ntago ari cyo kibazo cyatumye amasezerano aseswa, hari amakosa menshi cyane tumushinja ajyanye no kwica amasezerano, ibyo yagiye akora bitandukanye n’amasezerano si iyo ndirimbo, ahubwo NTIMUNYWA yabaye imbarutso turavugango ibi byo birakabije biba ngombwa ko amasezerano aseswa.”

Nyuma y’uko Safi yirukanywe muri The Mane na Jay Polly agatangaza ko avuye muri iki kigo, kuri ubu The Mane isigaranye abahanzi babiri ari bo Queen-Cha na Marina.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA