Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

IBITARO BYA MUNINI BIGIYE KUBA MPUZAMAHANGA.



Yanditswe na NSENGIMANA Aphrodice Yasomwe na

Ibitaro bya MININI biherereye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo byatangiye mu 2008 ubwo Perezida Kagame yabyemereraga abaturage b’i nyaruguru, ariko bitangira bitagira inyubako zihagije zo gukoreramo.

Mbere y’umwaka wa 2008 akarere ka Nyaruguru nta bitaro kagiraga ndetse ibigo nderabuzima byo muri aka karere byoherezaga abarwayi ku bitaro bya Kigeme no ku bitaro bikuru bya Kaminuza I Butare (CHUB).

Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga abaturage b’Akarere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2007, bamusabye ko babona ibitaro hafi kuko bakoraga ingendo ndende bajya gushaka serivisi zitangwa n’ibitaro maze arabibemerera.

Hahise hifashishwa amazu yakorerwagamo n’umushinga w’ubuhinzi “DANK” hamwe n’inyubako z’ ikigo Nderabuzima cya Munini byegereye cyane, maze mu mwaka wa 2008 ibi bitaro biherereye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini,Akagari ka Ngarurira bitangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Ikinyamakuru the “Profile” kiganira n’Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro Dr.Bienvenu MUVUNYI yemeje amakuru y’itangira ry’ ibi Bitaro nkuko byavuzwe haruguru kandi anahamya ko bigiye kuba Ibitaro mpuzamahanga kuko bigiye kugira inyubako zigezweho kandi zizajya zitangirwamo serivisi nyinshi z’ubuvuzi kuko bizaba bifite ibikoresho n’inzobere ziri ku rwego mpuzamahanga.

Imirimo yo kubaka inyubako nshya z’Ibitaro bya Munini bizaba biri ku rwego mpuzamahanga irarimbanyije, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2020 uzashira bitashywe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA