Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

NIKOMEZE Vestine yabonye inzu yo kubamo nyuma y’igihe kirekire asembera



Yanditswe na NSENGIMANA Aphrodice Yasomwe na

Nyuma y’imyaka 6 asembera, umubyeyi witwa Nikomeze Vestine yahawe inzu yo kubamo maze ashimira ubuyobozi bw’umurenge n’ibitaro bya Munini, ku ruhare bwagize mu kumubonera icumbi.

Uyu mubyeyi NIKOMEZE atuye mu mudugudu w’Agatare, Akagari ka Ngarurira mu Murenge wa Munini, kuri uyu 23/01/2020 yahawe inzu n’ubuyobozi bw’Umurenge nyuma yuko umurenge nawo wari umaze kuyishyikirizwa n’Ibitaro bya Munini.

Iyi nzu yubatswe n’abakozi b’Ibibitaro bya Munini, ariko umurenge nawo utanga isakaro n’inzugi.

Uyu mubyeyi aganira n’Ikinyamakuru ”The Profile”yagaragaje amarangamutima yuje ibyishimo maze ashimira byimazeyo ubuyobozi bw’Umurenge n’Ubwibitaro bya Munini kuba bamuhaye inzu nyuma y’imyaka igera kuri itandatu atagira aho aba.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwo bwatangaje ko uyu mubyeyi yari yarabuze ikibanza, ariko bakomeje gukora ibishoboka byose burakimubonera kandi bukomeza buvuga ko buzakomeza kuba hafi uyu mubyeyi kimwe n’abandi baba bafashijwe kugirango bakomeze gukurikirana imibereho yabo nkuko biri mu inshingano z’ubuyobozi.

Yongeye kwibutsa uyu mubyeyi kandi ko agomba gufata neza iyi nzu akayibungabunga ndetse nawe ibikorwa bijyanye n’isuku biri mu bushobozi bwe akabikora.

Uyu mubyeyi wahawe inzu afite umuryango w’abana 6 kandi asanzwe afite amikoro make, ariko avuga ko ubwo abonye aho kuba ari ingenzi, ibindi nawe agiye kugerageza agatunga abana be ngo nubwo nta sambu agira yo guhinga.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA