Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

KIGALI: BENO HOLDING IZANIYE ABANYONZI IKORANABUHANGA RIZABARINDA IMPANUKA



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu, mu nzu mberabyombi y’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 24 Mutarama 2020, aho abatwazi b’amagare bagiye kujya batwara abantu cyangwa imizigo ari uko bafite impushya z’agateganyo (permit provisoire) ndetse bahabwe n’ibindi byangombwa by’ikoranabuhanga bizatuma akazi kabo kitwa ak’umwuga. Iki gikkorwa cyabaye ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda, Umujyi wa Kigali n’ikigo cya Radiant cyasinye amasezerano n’abanyonzi yo kubaha ubwishingizi bw’ubuzima ndetse n’ubwishingizi ku nguzanyo bazajya bafata.

Ikigo cya Beno Holdings kigamije guteza imbere uyu mwuga n’umutekano w’abatwazi b’amagare mu muhanda cyamurikiye abanyonzi Tuza LED Indicators, iri ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwerekana amerekezo umutwazi w’igare agiyemo.

Igare rishyirwaho akaranga icyerekezo inyuma ndetse n’akamashini kayobora kazwi nka ‘telecommande’ cyangwa ‘remote’. Remote ishyirwa imbere mu mahembe y’igare, ubundi aho umutwazi agiye, akayikandaho, icyerekezo agiyemo kikishushanya muri ka karangacyerekezo kari inyuma munsi y’intebe itwara abagenzi cyangwa imizigo, hagaragaramo akamenyetso k’akambi (kareba iburyo cyangwa ibumoso, bitewe n’aho umutwazi uzaba witwa umushoferi w’igari, ashaka kujya).


UKU NIKO AMATARA ARANGA ICYEREKEZO YAKA

Si ibiranga icyerekezo gusa, Beno Holding yamuritse n’ingofero zo mu mutwe (casques) ndetse n’amakote (gillets).

Dr. Nsabimana Ernest, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo yagaragaje uburyo ubutwazi n’ubwikorezi ari bimwe mu biranga iterambere ry’umugi. Ati: “Uburyo bunoze bwo gutwara abantu n’ibintu (transport) ni kimwe mu bintu biranga iterambere ry’umujyi. Mu bihugu byateye imbere, usanga barashyizeho imihanda igenewe amagare n’abanyamaguru.”

Mu mujyi wa Kigali, ubutwazi n’ubwikorezi bukoresha amagare bukwiriye gutezwa imbere, bugakora kinyamwuga. Abanyonzi nabo barashima uyu mugambi mwiza bafitiwe.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA