Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kigali: Kubaka no kuvugurura amagereza byahawe umurongo ngenderwaho



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

RCS na CICR bahamya ko kubaka no kuvugurura amagereza y’Ibihugu byo muri Afurika ari kimwe mu bizifashishwa mu kubungabunga uburenganzira bw’imfungwa n’Abagororwa mu gihe byaba bihawe umurongo ngenderwaho kandi uhamye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho binafatwa nk’umwanzuro mu nama y’iminsi 3 yaberaga i Kigali kuva kuya 28 kugeza kuya 31 Mutarama 2020. Abayobora amagereza baturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika bivuga ururimi rw’icyongereza bari kumwe n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR bemeranyijwe ko hagiye kubaho ubufatanye hagati y’Inzego ziyobora amagereza n’uyu muryangowo nk’imwe mu ngamba zihamye zizatuma abafunzwe barushaho kwitabwaho.

Umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda DCGP Jeanne Chantal UJENEZA asoza ku mugaragaro iyi nama yavuze ko iyi nama ibasigiye inyungu nyinshi

Agira ati:”Abakozi bacu bahuye n’abaturuka ahandi baraganira, nta mugabo wigira twabigiyeho nabo batwigiraho, ibyiza twarabyize mu rwego rwo kongera ubushobozi, abakozi bacu bagiye gutunganya neza ibirebana no kubaka no kuvugurura inyubako z’amagereza, CICR ni umufatanyabikorwa wacu, badutera inkunga haba mu buryo bw’amafaranga no mu bitekerezo”.


DCGP Jeanne Chantal UJENEZA

Asoza agira ati:”Twe nk’abanyarwanda, iyi nama idusigiye inyungu haba mu rwego rwo gutunganya akazi bisanzwe, ariko nabo baradushimye kuko twabatembereje kuri gereza ya Kigali iri i Mageragere banadutwaraho urugero rwiza, ubutumwa dutanga ni uko ugusangira amakuru mu byiza no mu bibazo byahoraho mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye”.

CP Peter KAGARAMA, umuyobozi ushinzwe iby’imyubakire mu Rwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda ahamya ko iyi nama ari ingirakamaro ndetse ko bayungukiyemo byinshi bigiye kubafasha.


CP Peter KAGARAMA

Agira ati:”Twigiyemo ibijyanye n’uko amagereza akwiye kuba ateye bijyanye n’Ibihugu, abakuriye amagereza bakwiriye kujya hihutisha ibikorwa birebana n’imyubakire no gusana" Avuga ko icy’umwihariko basangije abaturutse mu bindi bihugu ari uko batangariwe no gukoresha biyogazi aho umwanda uvuye muri iyo biogaze watanga ifumbire. "Abenshi batubwiye ko tubarusha kuko hari n’aho abagororwa batarara ku bitanda n’ukuntu twe dufite ivuriro mu magereza”.

DCG Desta Asmelash Girmay ukuriye urwego rw’amagereza muri Ethiopia avuga ko icyo bungutse ari uko iyi nama yabafashije bagendeye ku ntego y’iyi nama yo guteza imbere imyubakire mu magereza.


DCG Desta Asmelash Girmay

Agira ati:”Twahuriye hano turi ibihugu binyuranye, twabashije kuganira ndetse duhanahana amakuru, bizadufasha kugenda tunoza imyubakire y’amagereza yacu”.

"Nta burambe twari dufite, ndetse ubu twabashije no kumenya abari ku rwego rwiza twasaba CICR ko iyi nama yajya iba kenshi ndetse hakaziyongeraho n’ibindi bihugu kugira ngo tubashe gusangira ubumenyi, turashimira u Rwanda kuba baratwakiriye hano kandi u Rwanda ni igihugu twubaha kubera isuku ndetse na serivisi nziza, turabashimiye”.

Philip Joz Uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR avuga ko iyi nama ari iyo kungurana ibitekerezo no gushyirahamwe imbaraga hagamijwe kuzamura iterambere mu nyubako z’amagereza.


Philip Joz, uhagarariye CICR

Agira ati:”Abahanga mu byo kubaka bahuye baraganira ndetse bagirana inama, intego y’iyi nama yari ukuganira ku buryo abantu basangira ibitekerezo hagamijwe gusangira ibitekerezo n’ubwenge. Iyi nama idufasha kuba twahana inama niba hari ufite igitekerezo cyiza akagisangiza abandi hagamijwe kureba ukuntu habaho iterambere mu birebana n’inyubako z’amagereza”.

Ni ku nshuro ya 2 iyi nama ibaye, nyuma y’uko ku ncuro ya mbere yari yabereye mu Gihugu cya Ethiopia ubu ikaba yabereye mu Rwanda. Yahuje abasaga 45 baturuka mu bihugu 7 bivuga ururimi rw’icyongereza, ni ukuvuga abayobora n’abakuriye amagereza n’abashinzwe imyubakire. Ikaba yarateguwe n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR, ifite intego yo kunoza no guteza imbere serivisi zirebana n’imyubakire. Yasojwe hafashwe imwe mu myanzuro nko kujya basangira amakuru no kujya bafatanya mu rwego rwo kukorera hamwe.


Abitabiriya Inama ya CICR n’amagereza





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA