Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Breaking: Kizito Mihigo bamusaze yiyahuye yapfuye aho yari afungiye



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Police y’u Rwanda iratangaza ko Umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiye kuri station ya Police i Remera bamusanze yiyahuye yapfuye.

Itangazo rya Police y’u Rwanda, rivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.

Police ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare, Kizito Mihigo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ntirivuga icyo Kizito yiyahuje gusa ngo hahise hatangira iperereza ry’icyatumye yiyambura ubuzima.

Kizito Mihigo wigeze gukatirwa imyaka 10 kubera ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Perezida Kagame Paul, muri 2018 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika asohoka muri gereza atarangije igihano.

Mu cyumweru gishize yari yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ngo agerageza kwambuka umupaka ndetse byari byabanje kuvugwa ko yashakaga kujya kwifatanya n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubu yari afungiye kuri station ya Police ya Remera akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutanga ruswa.

Nyakwigendera wakunze guhanga indirimbo zinakoreshwa muri kiliziya Gatulika, agisohoka muri gereza yari yashyize hanze indirimbo igira iti “Aho kuguhomba yaguhombya.”


Itangazo rya Polisi y’ U Rwanda

THE PROFILE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA