Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Gufungura imipaka ya Uganda n’u Rwanda bishobora kuzaba mu minsi 45



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

IMYANZURO y’Inama ya Gatuna, irangiye basabye Uganda kugenzura ishingiro ry’ibirego by’u Rwanda ku barurwanya bariyo, mu gihe cy’ukwezi Uganda ikora iryo genzura, nisanga bihari ikanafata ingamba, Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda izabisuzuma, nyuma y’iminsi 15 (irenga ku kwezi kwahawe Uganda) Abakuru b’Ibihugu bazagaruka i Gatuna gufungura imipaka no kwishimira isura nshya y’umubano.

IMYANZURO YOSE:

1. Abakuru b’Ibihugu bishimiye intambwe yatewe na buri ruhande mu kugabanya umwuka w’amakimbirane,

2. Bishimiye ko buri gihugu cyarekuye abo cyari gifunze mu nzira zikurikije amategeko, n’uburenganzira bwa muntu,

3. Abahuza (Angola na DR.Congo) bishimiye isinywa ry’amasezerano yo hagati y’U Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha, yumvikanyweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu, mu rwego rw’amategeko, harimo no gushakira umuti ibibazo by’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano bikozwe n’abantu bari ku butaka bwa buri gihugu,

4. Iyi nama yasabye Uganda kugenzura ibirego by’u Rwanda ku bikorwa by’abahungabanya umutekano bari yo no gufata ingamba ngo ntibizasubire ikazabikora mu gihe cy’ukwezi.

5. Ibi nibikorwa mu minsi 15 (yiyongera ku gihe cy’Ukwezi), Abakuru b’Ibihugu bya Angola na DR.Congo bazateranya indi nama ya kane y’Abakuru b’Ibihugu izabera i Gatuna, hafungurwe imipaka ku mugaragaro

6. Ibi byasabwe Uganda bizemezwa ko byashyizwe mu bikorwa na Komisiyo ihuriweho y’Abaminisitiri ba Uganda n’u Rwanda.

7. Abakuru b’Ibihugu bishimiye iyi nzira yo gushaka ibisubizo ku bibazo binyuze mu nzira y’amahoro.

Inkuru y’UMUSEKE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA