Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Miss Rda2020: Naomie wavugishije benshi agikandagira mu irushanwa yegukanye Ikamba



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nishimwe Naomie wavugishije benshi ku munsi wa mbere ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’inyuma ku mubiri, ubumenyi n’umuco ahigika abandi 18 bari bahanganye.

Ifoto y’uyu munyarwandakazi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga za benshi ubwo yazaga guhatanira guhagararira Umujyi wa Kigali, benshi bamuhaye ikamba ataranatangira urugendo rw’iri rushanwa.

Bavugaga ko ubwiza bw’uyu mukobwa butabona ubuhiga, agira n’amahirwe atambuka muri icyo kiciro cy’amajonjora y’abagombaga guhagararira Intara enye n’umujyi wa Kigali ndetse aza no gukomeza no mu kindi kuko yari yatowe cyane.

Umwiza Phionah we yabaye igisonga cya mbere mu gihe Umutesi Denise yabaye igisonga cya Kabiri.

Mu birori biri kubera mu cyumba kigari cya Intare Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo, hateraniye abantu mu ngeri zinyuranye barimo ba Miss Uganda, Burundi na Miss Tanzania.

Abakobwa 19 bari bamaze iminsi bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera, batozwa inyigisho zinyuranye zirimo Indangagaciro, umuco ndetse n’amateka y’u Rwanda.

Ubu bari muri Kigali Arena kugira ngo batoranywemo umukobwa wambikwa ikamba ryo guhagararira abakobwa b’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2020.

Muri iki cyumba giteraniyemo abantu batandukanye barimo abaje gushyigikira aba bakobwa, hari n’abafite ikamba rya ba nyampinga mu bihugu byabo nk’uwo muri Uganda, uwo mu Burundi, uwo muri Tanzania, uwa Ghana, ndetse n’uwo muri Botswana.

Abagize akanama Nkemurampaka karimo n’icyamamare mu kubyina Sherrie Silver, umunyamakuru Evelyne Umurerwa, Umunyarwenya Ntarindwa Diogene ndetse na Munyaneza Jamas.

Abakobwa babanje gukimbagira imbere y’abagize akanama nkemurampaka n’abitabiriye iki gikorwa mu makanzu atagira uko asa ndetse no mu ntambuko zibereye ijisho zimenyerewe mu myiyerekano y’abamurika ubwiza, ikimero ndetse n’imideri.

21:10- Ubu abakobwa bari kunyura imbere y’aba bakemurampaka babazwa ibibazo binyuranye byiganjemo ibigaruka ku muco w’u Rwanda ndetse no kwigira kw’Abanyarwanda.

Umukobwa unyuze imbere y’akanama nkemurampaka arakirwa n’urufaya rw’amajwi y’abaje kumushyigikira bari muri iki cyumba kigari.

21:40- Nishimwe Naomie wakunze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, yageze imbere y’akanama nkemurampaka yakirizwa urufaya rw’amashyi.

Uyu mukobwa wabajijwe kuri Rwanda Day, yavuze ko ari igitekerezo cyazanywe n’abanyarwanda baba mu mahanga bifuje ko bazajya bahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bakomeza guteza imbere igihugu cyabo.

21:53- Umutesi Denise na we wakiranywe ubwuzu bwinshi n’abafana, abajijwe ku bijyanye n’Umwiherero uherutse guhuza abayobozi mu Nzego Nkuru, avuga ko waganiriwemo ingingo zinyuranye zirimo kurwanya ruswa, avuga ko ruswa iramutse icitse igihugu cyabona imisoro ihagije kikarushaho gutera imbere.

22:02- Abakobwa bose bamaze kunyura imbere y’akanama Nkemurampaka basubiza ibibazo babajijwe n’abagize akanama Nkemurampaka nka bimwe mu biza kugenderwaho hatoranywa umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubumenyi.

Abagize akanama Nkemurampaka bagiye kwiherera, bagaruke batangaza abakobwa 10 bakomeza mu kiciro gikurikiraho bongere kubazwa ibibazo.

22:50- Abagize akanama Nkemurampaka bagarutse mu byicaro, hatangazwa abakobwa bakomeza mu kiciro gikurikira.

Babanje kwiyerekana

Abakemuraampaka bateze amatwi abahatana

Inkuru y’IGIHE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA