Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abasore 2 banize umugore i Remera, umwe yararashwe



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare, abasore babiri banize umugore ucuruza Me2U i Remera muri Kigali, umwe yeretswe abanyamakuru undi yararashwe nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Police, CP Jean Basco Kabera yahaye itangazamakuru yavuze ko Irumva Elias yarasiwe i Nyamirambo ahita apfa.

Uyu wafashwe witwa Irakoze Emmanuel w’imyaka 28 avuga ko ngo bari babanje kunywa baza kubona uriya mugore ataha bamugendaho bashaka kumwambura we na mugenzi we bamaze kubyumvikana.

Uriya mugore ngo bamwambuye Frw 24 000.

Ku mashusho yafashwe na CCTv Camera ku cyumweru n’ubu mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, agaragaza abasore babiri, umwe muremure w’inzobe (ni uyu wafashwe ari muzima), n’undi w’igihagararo kiringaniye batera intambwe ndende basatira uriya mugore wabahungaga.

Barakomeza bakagera muri coridor bagasa n’abamukubira hagati yabo, umwe akamusimbukira agatangira kumuniga, undi akamwambura ibyo afite harimo amafaranga n’isakoshi ari na ko amukubita ibipfunsi mu nda.

Iyi video yababaje benshi, bifuzaga ko habaho gukurikirana aba basore bagafatwa kandi bagahanwa.

inkuru ya Umuseke





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA