Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

RAPORO YAGARAGAJE KO HAKIRI IBIBAZO BIBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU N’UBUTABERA



Yanditswe na Kalisa Claude Uwihanganye Yasomwe na

Icyegeranyo cyuko u Rwanda rushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro ruba rwariyemeje ryashyizwe ahagaragara n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari(LDGL) ku burenganzira bwa muntu(Universal Periodic Review:UPR).

Mu byagaragajwe harimo ko kubahiriza uburenganzira bwa mu muntu haracyarimo ikibazo ahoy aba mu burenganzira bw’umwana hakiburamo imbaraga ndetse n’amakimbirane mu miryango bigiteje inkeke.

Mu butabera iyi raporo ivuga ko leta ikora ibishiboka byose ngo ubutabera bugere kuri buri wese hifashishijwe inzego zinyuranye zirimo na Maj(Maison d’access ala Justice) ariko nayo igakomwa mu nkokora n’ibyiciro by’ubudehe aho amafaranga ibihumbi 500 yashyizweho yishyurwa umwunganizi mu mategeko ari menshi, hakaba hari abayabura ntibabe no mu byiciro bifashwa na Maji.

Kuri iki kibazo Sibomana Innocent, ni umuyobozi wungirije wa LDGL, avuga ko hari byinshi byiza byakozwe, ariko ko hari n’ibikwiye kongerwamo ingufu,. Agira ati “Tuvuge nko mu by’ubutabera, ariya mafaranga yakwa ibihumbi 500, ntabwo buri wese yayabona kandi byabaye itegeko. Izo za Maji u bufasha Leta yashyizeho ni bwiza, ariko ikibazo ni ukumenya uwo Maji ifasha ni nde! Kuko haracyari cya kibazo cyo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe”.

Ndengeyinka William ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’ubutabera, avuga ko ikijyanye no kunganira mu nkiko abantu badafite ubushobozi cyashyizwemo imbaraga, yemeza ko umuntu wese ufite icyangombwa kigaragaza ko adafite ubushobozi adashobora gusubizwa inyuma muri serivisi z’ubutabera.

Agira ati “Imbaraga zikwiye gushyirwa mu gukora ubukangurambaga, niba uri umuyobozi ku rwego urwo arirwo rwose, umuturage akaba akugannye agushakaho icyangombwa kimufasha kugera kuri serivisi, ubyumve ubihe agaciro, umuhe cya cyangombwa kugirango hato ataza gusigara inyuma atabonye serivisi yari akwiye, bitari ibyo uba urimo gukosa”.

Kalisa claude uwihanganye





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA