Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Tanzania yijeje ko umuhanda uyihuza n’u Rwanda wacitse uzongera gukoreshwa mu masaha 72



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Igisirikari cya Tanzania cyavuze ko kigiye gukora ibishoboka umuhanda wa Morogoro unyuramo ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda, binyuze ku mupaka wa Rusumo ukaba nyabagendwa mu masaha 72.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 2 Werurwe 2020 nibwo hakwirakwiye amashusho yerekana umuhanda wacitse, abantu babazanya niba ari mu Rwanda cyangwa ari mu kindi gihugu.

Byaje kugaragaza ko ari ikiraro kiri hagati y’ahitwa Dumila na Gairo ku muhanda wo muri Tanzania wa Morogoro ndetse ukoreshwa mu bucuruzi cyane. Ni umuhanda ufatiye runini u Rwanda n’akarere ruherereyemo kuko nibura hejuru ya 70% biva cyangwa bijya mu Rwanda ari wo binyuzwamo.

Haridutse metero zigera kuri 20 hagati mu muhanda ku buryo kugeza ubu nta modoka ishobora gutambuka.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF, ruvuga ko uwo muhanda wacitse hari imodoka ziza mu Rwanda zamaze kwambuka aho wacikiye, izindi zikiri kure ku buryo nta ngaruka biragira nyuma y’umunsi umwe bibaye.

IGIHE cyatangaje ko hari amakuru avuga ko igisirikari cya Tanzania cyatanze amasaha 72 kugira ngo umuhanda wongere kuba nyabagendwa ndetse ngo abubatsi batangiye imirimo. Icyo gisirikari cyatangaje ko kiraba gikoresheje uburyo bwihuze kugira ngo ubuhahirane bukomeze ukazasanwa ku buryo burambye mu minsi iri imbere.

Imodoka zavaga Dar es Salam zijya i Kigali ziraba zigume Dumila naho izagendaga ziragarukira Gairo ari naho ziza kuba ziparitse. Ku rundi ruhande imodoka zerekeza Tanzania ziva mu Rwanda zakomeje kugenda mu cyizere cy’uko ziza gusanga iyo mirimo yo kuwusana iri kurangira cyangwa watangiye gukoreshwa.

Imodoka zigera kuri 50 ziza mu Rwanda, biravugwa ko ari zo ziri hakurya y’uwo muhanda. Igisirikare cyemeje ko mu masaha 72 kiraba cyashyizeho uburyo bw’agategenyo butuma imirimo ikomeza.


Uko umuhanda umeze ubu





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA