Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abanduye coronavirus bari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kanyinya



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC cyatangaje ko mu Rwanda abanduye coronavirus bari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge kandi ko ntawe urembye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’ ubuzima yatangaje ko ku butaka bw’ u Rwanda abamaze gusanganwa coronavirus ari 7 mu minsi itatu gusa. Ku munsi wa mbere yari umwe tariki 14, tariki 15 hiyongeraho bane, tariki 16 hiyongeraho 2.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo mu Rwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda, (RBC), Dr José Nyamusore yabwiye RBA ko ubuzima bw’aba baturage uko ari 7 bumeze neza, bakaba babona akanya ko gukora siporo.

Avuga ko aba barwayi bari gutanga urutonde rw’abo bahuye na bo bose, bagahamagarwa ngo na bo bavuge uko bamerewe.

Mu rwego rwo kwirinda coronavirus abantu baragirwa inama yo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda guhurira ahantu hamwe, kwirinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.

Ku rwego rw’Isi aka kanya abamaze kwandura Coronavirus ni 187,854 abo imaze guhitana ni 7,478 abamaze kuyikira ni 80,848.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzirna umwegereye.

Inkuru ya Ukwezi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA