Mukiriya, Hamagara kuri 0783734945 na 0725200315 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Zaina na bagenzi be bari bakurikiranyweho kwangiza imyanya y’ibanga ya Sandrine bakatiwe imyaka 25



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Abakobwa batandatu n’umuhungu umwe baregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo witwa Sandrine bashaka kumwica, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rubakatiye gufungwa imyaka 25 no gutanga indishyi ya miliyoni 4 470 425 Frw.

Urukiko kandi rutegetse ko telefoni Esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

Abitabiriye isomwa ry’uru rubanza rwakunze kwitabirwa n’abantu benshi dore ko rwabereye mu ruhame ku Kimisagara, bari bacye biganjemo abo muryango wa Zaina uvugwaho kuyobora ibikorwa bigize kiriya cyaha.

Umunyamakuru w’Umuseke witabiriye isomwa ry’uru rubanza aravuga ko kimwe n’ahandi hose mu gihugu nta bantu benshi baje mu isomwa ry’uru rubanza kubera icyorezo cya Coronavirus.

Avuga ko abitabiriye iri somwa bari hagati ya 10 na 15 barimo batanu bo mu muryango wa Zaina.

Ubwo bitabaga urukiko ku munsi wa mbere bose bahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje.

Bavuga ko uwakubiswe nta bumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye

Umucamanza yumvishe impande zombi avuga ko ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020 saa saba z’amanywa ariko rwaje gusubikwa rusomwa taliki 17, Werurwe, 2020 saa mbiri za mu gitondo.

Uyu munsi Umucamanza yagarutse mu byaranze amaburanisha, avuga ko inzitizi z’Iburabubasha bw’urukiko zari zazamuwe n’uruhande rw’abaregwa nta shingiro zifite.

Umucamanza kandi yavuze ko icyaha cy’Ubwinjiraha bw’ubwicanyi cyakozwe na bariya bantu barindwi kibahama ndetse ko bagomba kugihanirwa bagahanishwa gufungwa imyaka 25.

Yanavuze ko ikirego cya Sandrine ku ndishyi gifite ishingiro ku ngingo zimwe na zimwe bityo ko bariya bantu bose biganjemo abakobwa bazishyura 4 470 425 Frw.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA